Huye na Nyanza: Inzara iratwishe kandi nta nicyizere cyuko izashira

Abanyarwanda batuye mu turere twa Huye na Nyanza, baratakamba ko  amapfa abamereye nabi, kandi banabona no mugihe kizaza ntakizere cyukko amaapfa kuko n’imyaka  bari bahinze bitezeho amakiriro, yabuze imvura, ikaba yarangiritse ntaho iragera.

Aba baturage bahuye n’umunyamakuru wa RADIO10, bagatangira kumutekerereza ko batagipfa kwikora ku munwa, bavuze ko iyi nzara ishingiye ku itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ryatewe no kuba imyaka yararumbye.

Bavuga ko ikibabaje ari imyaka bari barahinze batekereza ko izabakiza iyi nzara none ikaba yarangijwe n’izuba ryinshi rimaze iminsi rimene imbwa agahanga.

Umwe ati “Ibishyimbo byose twateye byarumye kubera izuba, ubwo rero urumva ko ari ikibazo, ari inzara.”

Bavuga ko muri aya mezi ari bwo babaga bategereje imvura, none izuba ryakomeje gucana, bakavuga ko aya mapfa azakomeza kubazahaza.

N’undi yagize  ati: “Iyo ubona ibishyimo mironko ari icya tanu. Inzara yo turayifite kubera n’iri zuba.”

Aba baturage bavuga ko ubu bamwe batangiye kwifuza abagoboka kuko kubona ibyo kurya byamaze kuba ihurizo rikomeye.

Undi muturage yagize ati:  “Nta muntu udakeneye gufashwa kuko umuntu niba umuntu yaragiraga inote y’igihumbi akayihahisha mu rugo bakarya ariko ubu na we ubwe ku giti cye ikaba itamuhaza, ubwo Leta ntiwayiteguza ngo ifashe abantu iki gihe.”

Aba baturage kandi bavuga ko iki kibazo cyatumye ubujura bwiyongera muri ibi bice ku buryo abafite amatungo magufi bayararira ndetse mu masaha y’umugoroba hakaba hasigaye hagaragara ibisambo bitega abahisi n’abagenzi bikabambura ibyo bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko ibi bice byagize ikibazo cy’izuba ryinshi koko ariko ko ubu bizeye ko imvura izagwa ku buryo inzara aba baturage bari gutaka, izashira.

Ati “Ubu turizera ko izagwa wenda bakagira icyo baramura kuko ubundi ntabwo imyaka imerewe neza.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza abaturage kujya buhira imyaka mu gihe imvura yabuze kugira ngo izuba ridakomeza guteza izi ngaruka z’ibura ry’ibiribwa.

 Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *