Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa,yavuze ko abaturage ayobora basobanukiwe neza gahunda yo kwikingiza ariyo mpamvu umubare w’abamaze gufata urukingo nugera kuri 90% ibikorwa byose bizafungurwa bitarenze mu kwezi gutaha.
Meya Rubingisa yavuze ko igaruka ry’ubuzima busanzwe bizaturuka ku mibare y’abazaba bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19.
Ati “ubwitabire ni bwinshi, biragaragaza ko abantu babyumva kandi babyishimiye. Hari ikizereko nitumara gukingira imibare twateganyije, aho tuzaba tugeze kuri 90% by’abatuye Kigali bitarenze tariki ya 4 Nzeri. Iyi mibare tuyigezeho yatuma abantu basubira mu mirimo isanzwe ndetse n’ubuzima bw’umujyi bukagarurwa.”
Yakomeje yibutsa ko nubwo ibyo byazakorwa atari umuti bazaba batanze.
Yagize ati “Ntibivuze ko twaba dutanze umuti, urukingo si umuti nk’uko duhora tubigarukaho, abanyarwanda baba bakwiye kwirinda iki cyorezo.”
Umunyamabanga wa Lata muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, ubwo yasuraga ahakingirirwagwa mu kigonderabuzima cya Gahanga muri Kicukiro na Nyamata mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kanama, yavuze ko hari ikizere cy’uko mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri umujyi wa Kigali n’abatuye imijyi iwunganira bazaba bakingiwe ku kigero cya 80%.
Ati “nk’uko mu bizi turacyari hasi mu gukingira mu Ntara kuko tukiri ku 8%, abakeneye inkingo baracyari benshi, gusa uko inkingo zigenda ziza tuzakomeza kubakingira. Bitarenze ukwezi gutaha turateganya kuba twakingiye Kigali n’imijyi iyunganira kugeza kuri 80%, ibi nibyo bizaduha ikigero cyiza cy’uko ingamba dufite zo guhangana na Covid-19 tuzazigeraho.”
Kuva hatangizwa gahunda yo gukingira abantu bose guhera ku myaka 18,Abanyakigali babyumvise vuba bikingiza ku bwinshi byatumye inkingo u Rwanda rwari rwahawe na USA n’Ubushinwa ziba nke.
Umujyi wa Kigali wahise ufata umwanzuro wo guha inkingo abafashe urwa mbere kuko zabaye nkeya.