Uwamahoro Joselyne akaba ari umwarimu mu rwunge rw’amashuri rwa rasaniro murenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, akaba afite imyaka 22,tariki ya 24 Gicurasi 2022 yiyahuye anyoye umuti wica imbeba, atabarwa atarashiramo umwuka.
Amakuru aturuka aho acumbitse avuga ko yashatse kwiyakura nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugabo babyaranye utuye mu karere ka Gisagara, wari waje kumusura, gusa ngo byabaye umugabo yatashye.
Umwe mu baturanyi yagize ati: “Afite umugabo babyaranye umutesha umutwe. Ata urugo rwe
mu karere ka Gisagara, akaza akamuserereza. Uwo mugabo ni nk’aho afite ingo ebyiri. Muri iyo minsi yari ahavuye baserereye.”
Undi muturanyi avuga ko umugabo yari yaramubeshye ko ari ingaragu, Uwamahoro atungurwa no kumenya ko umugabo afite undi mugore, yaramaze kumutera inda.
Kubwimana Oswald umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rasaniro, na we yameje ko uyu mwarimukazi yashatse kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba. Ngo amakuru yatanzwe na mugenzi we babana mu nzu wahise atabaza abaturanyi bakamujyana kwa muganga.
Kubwimana ariko avuga atazi impamvu yateye uyu mwarimukazi kwiyahura. Yagize ati: “Mugenzi we babana ni we watanze amakuru. Yahise ajyanwa kwa muganga ubu yarakize. Aho agarukiye naramuvugishije ariko ntiyashatse kumbwira icyabimuteye. Ibyo bindi bavuga ni spéculations (ibihuha).”
Inkuru dukesha Bwiza nuko Uwamahoro yakize, aho yatangaje impamvu yaba yaratumye gufata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima, aho yagize ati: “Nabonaga iby’Isi bigoye pee. Ni satani wanteye sinari nabiteguye.”
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900