Kuri uyu wa 16 nibwo hamenyekanye amakuru ko inyeshyamba za M23 zishe abasirikare 7 b’ingabo za leta ya Congo FARDC, ndetse abandi basirikare 22 bagafatwa n’izi nyeshyamba za M23, aho Perezida wa Congo Tshisekedi yari ari gukora ibishoboka byose ngo abohoze aba basirikare b’igisirikare cye nk’uko tubikesha Iyakure tv.
Mu nkuru dukesha kandi iki kinyamakuru hari inkuru ivuga ko inyeshyamba za M23 zasatiriye umugi wa Goma kuko zageze ahitwa Kibumba mu birometero bike cyane werekeza mu mugi wa Goma, bikaba bivuga ko byanga byakunda izi nyeshyamba za M23 zishaka kwigarurira Goma nk’uko zakomeje kubyigamba.
Iyakure tv ikomeza ivuga ko kuri uyu wa 17 aribwo hagaragaye umurongo munini cyane w’abasirikare b’inyeshyamba za M23 bafite ibitwaro biremereye cyane biri mu muhanda wa Kibumba-Goma, gusa bikaba byateye ubwoba abasirikare ba Congo cyane cyane ko ubu bari ku giti cyabo, nyuma y’aho MONUSCO yari imaze kubakurira inzira ku murima ivuga ko yo ubwayo idashoboye kuba yahangana n’inyeshyamba za M23.
Ubu ingabo za Congo FARDC zimeze nk’aho ziri ku giti cyazo kubera ko n’izindi nyeshyamba zizi gukorana nazo nka FDRL, mai mai n’izindi zizi kuzitenguha, aho kuwa 15 FDRL yagabye igitero kuri M23 iyitunguye iziko igiye kuyinesha ariko igasanga M23 iryamiye amajanja, igakubita FDRL umusubirizo n’abasirikare bayo bamwe bakahasiga ubuzima.
Amakuru dukesha Iyakure tv avuga ko uwahoze ari perezida wa repubulika iharanira demokarasi ya Congo Joseph Kabila yamaze kwiyunga kuri M23, ndetse ibi bikaba byateye perezida Tshisekedi ubwoba bwinshi cyane, aho byatangiye Joseph Kabila afitanye umubano wa hafi cyane na Gen. Sultan Makenga umuyobozi wa M23, ndetse bigashimangirwa n’ikiganiro Joseph yagiranye n’ikinyamakuru mpuzamahanga Jeune afrique kuri uyu wa 15 Nyakanga.
Perezida Tchisekedi mu gushaka uko yakwikiza Joseph Kabila ariko bikaba biri kwanga, kubera ko benshi mubasirikare ba FARDC kuri ubu bari kumva Joseph Kabila cyane kurusha uko bari kumva perezida wabo, bikaba binoroshye cyane kubera Joseph yigeze kuyobora iki gihugu aho uretse n’abasirikare ahubwo n’abaturage basanzwe bamwe na bamwe bari ku ruhande rwa Kabila, dore ko no mu minsi ishije abaturage batangiye gusaba Tshisekedi ko yava ku butegetsi kubwo kuba yarananiwe gukemura ikibazo cya M23.
Mu kiganiro Joseph yagiranye na M23 yavuze ko perezida Tshisekedi ashaka guhagarika amatora ateganijwe, akaba abirwanyiriza kure cyane kandi igihe amatora atazaba hazaba imvururu zikomeye cyane. Ni mu gihe M23 ikomeje kurwanya leta ya Congo iyisaba ko bakumvikana ku burenganzira bwabo, ariko leta ya Congo yo ikavuga ko nta biganiro bagirana n’inyeshyamba, aho anashinja u Rwanda kuba arirwo ruri inyuma ya M23 nubwo yaba M23 ndetse n’u Rwanda ruhakanira kure.
Source : Imirasire tv.com