Rusizi: Impanuka ikomeye ya Ambulance yahitanye abantu batanu

Mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, habereye impanuka ikomeye ya Ambulance yahitanye abantu batanu barimo umwana umwe.

Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Kiziho, Umudugudu wa Bunyereri mu gitondo cyo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko saa kumi n’imwe na 45 aribwo bahamagawe n’umuturage ababwira ko ambulance yakoze impanuka.

Iyi mbangukiragutabara yari ivuye ku Bitaro bya Mibilizi yerekeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyabikingo mu Murenge wa Butare.

Yari irimo abaganga batatu, umwana w’imyaka itatu w’umwe mu baganga n’umukozi wareraga uwo mwana hamwe n’umushoferi.

Ati “Batanu bose bitabye Imana, umushoferi ni we warokotse ariko yakomeretse bikomeye ubu ari mu bitaro bya Mibilizi”.

Ambulance yarenze umuhanda imanuka ku musozi yibarangura igera mu gishanga. Muri uko kwibarangura, ikirahure cyo kwa shoferi cyavuyeho, ndetse bikekwa ko ariho yanyuze avamo.

Umusozi Ambulance yamanutseho ufite metero zirenga 800 kandi ni umusozi uhanamye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *