Ntagihe kinini cyane gishize hatangiwe gahunda yo kuvugurura Stade Amahoro aho rwose kugeze ubu imirimo yayo irimbanyije aho mu mwaka 2024 bitegenyijwe ko mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba rufite Stade igezwe yemewe na FIFA yakaira abantu ibihumbi 45.
Iyi Stade Izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko byo ari amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.
Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko BK Arena imeze n’uko Stade Amahoro izaba imeze.
Abubatsi bari kuyubaka bavugako nibura igeze kugero cya 7% Iri gukorwa na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.
Iba batsindiye isoko kandi ninabo bubatse Stade ya Abdoulaye Wade yo mu gihugu cya Senegal umuhago wo kuyitaha ukaba waritabiriwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Iri vugurura ryiyi Stade rikaba ryatanze umirimo ku banyarwanda aho usanga abakozi hafi yabose aribo kuko nibura habarwa abakozi 700 bamaze guhabwa akazi basimburana amanywa na nijoro kuko imirimo ikorwa amasaha yose.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu