Abanyamakuru David Bayingana na Jado Caster bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Espagne(Amafoto)

Abanyamakuru babiri b’imikono b’ibyamamare bakundwa nabatari bake ndetse akaba ari nabo bashinze Radio ya B&B FM Umwezi, David Bayingana na Jado Caster bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza ya Johan Cruyff Institute Spain mu gihugu cya Esipanye mu mujyi wa Barcelona.

Aba bagabo baherekejwe n’inshuti yabo Alexis Muyoboke umenyerewe mu myidagaduro banabanye ku intebe y’ishuri ndetse n’umugore wa Jado Castar.

Aba banayamakuru batangiye umwunga wabo kuri radio SALUSI y’ishuri rikuru ry’u Rwanda ikorera i Butare nyuma baza gukomereza kuri Radio 10 arinaho bameneyekaniye cyane kuko bari muri bwamwe bazanye impinduka mu gisata k’ikino ku makuru atandukanye bagiye batangaza.

Ni abanyamakuru buri wese uri uri iki cyiciro yafatiraho urugero kuko bakoze byinshi bitandukanye kugeza naho bashinze Radio nubundi yiharira amakuru ashingiye ku mikino itandukanye.

Aba bagabo wabonaga ko bishimiye indi ntambwe bateye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *