Nyuma yo kuva mu gihome Ndimbati yongeye kugaragara muri PAPA SAVA

Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati mu gukina film, nyuma yo gufungurwa, yagaragaye muri film ya mbere aho yakinnye aha icyo kunywa n’icyo kurya abantu, abitanze menshi bakanywa umuvinyo bakarya na mushikaki abitanze macye, bakanywa ikigage.

Ndimbati yarekuwe ku Kane w’icyumweru gishize tariki 29 Nzeri 2022, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuburanishije ku cyaha cyo kunywesha umwana inzoga ndetse n’icyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Uwo munsi yaraye atashye, abakunzi be na bo mu bice binyuranye bakomeza kuvuza impundu banishimira ko agiye kongera kubasetsa dore ko uyu mugabo azwiho urwenya rwinshi mu gukina film.

Nyuma y’icyumweru kimwe afunguwe, Ndimbati yagaragaye muri film ya mbere akinnye kuva yafungurwa, ari yo y’uruhererekane izwi nka Papa Sava, anakinamo yitwa iri zina Ndimbati ryamaze kumufata.

Aka gace k’iyi film akinamo agaragayemo bwa mbere kuva yafungurwa, akinamo yakira abantu, ariko agahera ku bitanze amafaranga menshi aho agenda asoma izina ku rindi.

Ati “Aha nubwo tuhateraniye tugiye turi ibyiciro. Ntibibatangaze nubundi mu busanzwe ibyiciro cy’Ubudehe ntabwo bireshya…”

Ahera ku bitanze menshi, ati “muhe skol, Papa Sava muhe Mutzig.”

Anyuzamo akabona umwe muri abo, ukina yitwa Nyiragitariro uba wicaye imbere, ati “Nyiragitari ubundi sinzi uburyo wicaye aho wowe. Ubufaranga maganatanu watanze ubu…wagombye kuba wicaye…”

Abitanze macye n’abataritanze, yavuze ko bagomba kunywa ibigage.

Agera aho agahamagara umufasha we muri iyi film, akazana n’umuvinyo bagasuka mu birahure ubundi agaha abitanze amafaranga menshi.

Agera aho akanatumiza amafunguro arimo mushikaki n’ibitoki ubundi abo bitanze menshi bakarya mushikaki mu gihe abitanze macye barya ibitoki.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *