Iker Casillas wabaye umunyezamu ukomeye w’Ikipe y’Igihugu ya Espagne na Real Madrid yeruye ko ari umutiganyi, nyuma y’umwaka umwe atandukanye n’uwari umugore we.
Mu butumwa yanditse kuri Twitter kuri iki Cyumweru, yagize ati “Nizere ko mubinyubahira: ndi umutinganyi.”
Uyu mugabo wamamaye nk’umukinnyi, hamwe n’umunyamideli Sara Carbonero baheruka kwemeza ko bagiye kunyura inzira zitandukanye mu rukundo, ariko biyemeza “gukomeza umurimo wabo udasanzwe” wo kurera abana babiri babyaranye.
Batandukanye muri Werurwe 2021 nyuma y’imyaka itanu babana nk’umugabo n’umugore.
Ubu butumwa bwa Casillas bwasamiwe hejuru n’abantu bamweretse ko bamushyigikiye, barimo Carles Puyol bakianye mu ikipe y’igihugu ya Espagne.
Yamusubije kuri Titter ati “Igihe kirageze ngo tuvuge inkuru yacu, Iker.” Ubwo butumwa yabuherekeje n’ishusho y’umutima na emoji yo gusomana.
Bugiye hanze nyuma y’iminsi mike ahakanye ibihuha byavugaga ko yaba arimo guteretana na Shakira, uheruka gutandukana na Gerard Pique ukinira FC Barcelona.
Casillas w’imyaka 41 yasezeye ku mupira w’amaguru mu 2020 kubera uburwayi bw’umutima.
Uyu mugabo yatangiriye mu ikipe nto ya Real Madrid, iyo kipe muri rusange aza kuyikiira inshuro 725. Iyo myaka yayitwayemo ibikombe bitau bya LaLiga na bitatu bya UEFA Champions League.
Yabaye kapiteni w’iyi kipe kugeza ubwo yayivagamo mu 2015, akerekeza muri FC Porto yo muti Portugal, ari naho yamaze imyaka ine ya nyuma nk’umukinnyi.
Mu ikipe y’igihugu a Espagne yahamagawe inshuro 167, ndetse yari mu ikipe yatwaye igikombe cya Euro 2008, Igikombe cy’Isi mu 2010 na Euro 2012.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu