Venezuela: Abantu50 baburiwe irengero abandi 25 bicwa n’inkangu.

Mu majyaruguru ya leta y’Aragua mu gihugu cya Venezuela,ku cyumweru habaye inkangu yahitanye abantu 25 abandi 50 baburirwa irengero.

Inkuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bivuga ko Visi Perezida wa Venezuwela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko iyi nkangu yaguye muri komine ya Santos Michelena, nyuma y’iminsi yari ishize hagwa imvura nyinshi yatumye imigezi itanu y’uruzi rwa Las Tejerías irengerwa.

Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, yanditse ku rubuga rwa Twitter ku cyumweru ko yategetse ko hashyirwaho “Minisiteri y’imbere mu gihugu n’inzego z’umutekano, zishinzwe ubutabazi bw’ibiza”.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri wungirije ushinzwe imicungire y’ingaruka z’ibiza no kurengera abaturage, Carlos Pérez, avuga ko abayobozi barenga 1,000 barimo abapolisi n’abakora muri gahunda y’igihugu ishinzwe imicungire y’ibyago, boherejwe mu gikorwa cyo gutabara no gushakisha ababuze.

Perezida Nicolás yanditse kurubuga rwa Twitter ko atanze iminsi itatu y’icyunamo mu gihugu guhera
ku cyumweru, mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango mu kunamira abaguye muri iyi nkangu.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *