Jimmy Gatete wari umaze imyaka myinshi atagera mu rwanda yahasesekaye

Rutahizamu Jimmy Gatete kugeza ufatwa nka rutahizamu w’ibihe byose mu rwanda yaraye ageze mu Rwanda aho aje mu gikorwa cya “Legends in Rwanda” avuga ko bimurenze kongera gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.

Jimmy wafashije amavubi kujya mu igikombe cy’Afurika cya 2004, kikaba igikombe kimwe rukumbi rwitabiriye, nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru, asa n’uwawugiye kure, cyane ko no mu Rwanda yahise ahimuka akaba yibera muri Canada.

Mu rwego rwo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago kizabera mu Rwanda 2024 ubu mu Rwanda hateraniye bamwe mu bakanyujijeho mu rwego rwo kugifungura kumugaragaro.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Jimmy Gatete yavuze ko yatunguwe cyane bitewe n’uburyo u Rwanda rwahindutse.

Akigera mu rwanda yagaragaje amarangamutima yuburyo yishimiye kwongera kugera mu rwamubyaye.

Yagize Ati “Birandenze sinzi uko nabivuga. Harahindutse nkiri hejuru nabonaga Umujyi wabaye munini, nabonaga amatara, uko nabiherukaga si ko bimeze, ni byiza cyane.”

Yakomeje agira ati “Nari nkumbuye byinshi cyane namwe mwese, nari nkumbuye igihugu cyanjye, ni byinshi cyane sinabivuga ngo mbirangize.”Abajijwe ahantu akumbuye, yagize ati “kuri stade”.

Igikorwa cya “Legends in Rwanda” kizatangizwa  tariki ya 12 -14 muri Marriott, aho Jimmy azaba ari kumwe n’ibindi byamamare byakanyujijeho muri ruhago nk’abanya-Cameroun Roger Milla na Patrick Mboma, umufaransakazi Laura Georges, umunya-Senegal Khalilou Fadiga ndetse n’umunya-Ghana Anthony Baffoe.

Amasezerano yo gushyiraho iri rushanwa ryasinywe muri Gicurasi uyu mwaka n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi (Féderation Internationale de Football Vétéran [FIFVE]) rigirana amasezerano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryo gutegura igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago “Veteran Club World Championship”.

Iri rushanwa rizaba mu mwaka wa 2024 mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga.

May be an image of 3 people, people sitting, people standing and indoor

May be an image of 6 people and indoor

 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *