Mohathir Mohamad w’imyaka 97 wahoze ari Minisitiri w’Intebe , agiye kwiyamamariza indi manda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Malaysia.
Uyu mukambwe uherutse kujyanwa mu bitaro kubera ibibazo by’indwara z’umutima, yavuze ko azakora ibishoboka byose agatsindira guhagararira agace ka Langkawi kazwiho gukurura ba mukerarugendo benshi.
Ntabwo biramenyekana niba Mohathir impuzamashyaka abarizwamo yitwa Homeland Movement nigira ubwiganze mu Nteko, ari we uzongera kuba Minisitiri w’Intebe, kuko batangaje ko batarabifataho umwanzuro.
Mohathir yabaye Minisitiri w’Intebe wa Malaysia inshuro ebyiri. Ubwa mbere yayoboye icyo gihugu guhera mu 1981 kugeza mu 2003, no kuva mu 2018 kugeza mu 2020.
Ishyaka rifite ubwiganze muri icyo gihugu niryo rishyiraho Guverinoma.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990