Abarimu babiri ba kamunuza batewe muri yombi na RIB bazira kwaka abanyeshuri amafaranga

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu 2 bigisha muri kaminuza hano mu rwanda aho bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abanyeshuri amafaranga babizeza kubaha amanota atubutse batakoreye.

Aba barimu iki cyaha bakurikiranywho bagikoze mu mwaka wa 2021 aho umwe akurikiranyweho kwaka indonke ya 1 355 250 Frw, yahawe n’abanyeshuri 24, mu gihe undi akekwaho kwaka abanyeshuri 28 amafaranga angana na 457 250.

RIB yamaze gukora dosiye y’ikirego kiregwamo aba barimu iyishyikiriza Ubushinjacyaha tariki 10 Ukwakira 2022, ivuga ko aba barimu batse abanyeshuri bigisha indonke y’amafaranga kugira ngo babahe amanota batakoreye.

Dr Murangira B. Thierry usanzwe ari umuvugizi wa RIB  yibukije  abakwa ruswa, kwanga kuyitannga ahubwo bakagaragaza abayibatse kugira ngo babiryozwe.

Yakomeje agira Ati Biragayitse iyo bamwe bumva ko bajya bakoresha ruswa kugira ngo babone ibyo amategeko atabemerera.

Mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana kigaragaza iki cyaha mu buryo bukurikira

Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibihano bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere n’icya 3 by’iyi ngingo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *