Ambasaderi mushya wa Zambia muri Australie na Nouvelle-Zélande, Elias Munshya, yatunguye benshi ubwo yajyaga mu muhango wo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri ibi bihugu yambaye ijipo kandi ari umugabo.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Amb Elias Munshya yashyikirije ubuyobozi bwa Australie impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye.
Amafoto y’uyu muhango akimara kujya hanze, benshi batunguwe n’uburyo uyu mugabo yagaragaye yambaye ijipo ndetse yajyanishije na ‘gillet’ yari yambaye hejuru.
Mu mafoto uyu mugabo agaragara yambaye ingofero itukura, gillet n’ijipo by’umutuku ndetse n’inkweto n’amasogisi by’umukara.
Hejuru Ambasaderi Elias Munshya aba yambaye ishati isanzwe y’abagabo.
Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu mugabo yaserutse gutya kuko ariwo mwambaro gakondo w’abantu bo mu bwoko bw’aba- Lozi nawe aturukamo.
Ababonye uyu mugabo yambaye uyu mwambaro uzi ku izina rya ‘Siziba’, baramushimye bagaragaza ko byerekana ko yishimiye uwo ariwe.
Nubwo ijipo ari umwambaro umenyerewe ku bantu b’igitsina gore, mu bihugu bimwe na bimwe birimo na Ecosse, abagabo nabo bashobora guseruka muri uyu mwambaro kuko ariwo muco wabo.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433, +25078339990