Nyuma yo guterana amagambo,Djabel Manishimwe yasabye imbabazi umutoza Adil

Nyuma y’amagambo yavuzwe haba ku mutoza wa APR FC Adil ndetse na Djabel Manishimwe nyuma y’ibihe bitari byiza iyi kipe yari imaze gucamo,Djabel yashize asaba umutoza we Adil imbabazi.

Ibi byatangiye ubwo hari ku wa Gatatu w’iki cyumweru nyuma yo gutsinda Marines FC 2-1 muri shampiyona, umutoza wa APR FC yavuze amagambo akomeye kuri kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel.

Yagize Ati “Ni kapiteni wa APR FC ntabwo ari uwanjye, yahawe amahirwe mu gice cya kabiri ku mukino wa Monastir mu gice cya kabiri atsindisha igitego, yatanze igitego ku mukino wa Bugesera, nta kinyuranyo yakoze ku mukino wa Bugesera, si uko atiteguye, si uko adahari ni kimwe n’abandi, nta mukinnyi munini muri APR FC.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo nakwicaza umukinnyi umeze neza, uri mu bihe bye ukora neza nka Fiston, Blaise, Bonheur, ntabwo nabikora, Djabel ni umukinnyi nk’abandi bakinnyi, ikibuga ni cyo cyubaha buri umwe, umupira w’amaguru ni ubu n’ahazaza, ahashize si ikibazo cyanjye, gukurwamo na Monastir ni ibindi bindi, ni ibindi muvandi, niba Djabel atiteguye cyangwa undi mukinnyi utiteguye guhesha icyubahiro umwenda wa APR FC, kuyihesha intsinzi, nta mwanya afite, biroroshye.”

Djabel nawe ntiyatereye agati mu ryinyo ku magambo yaramuvuzweho n’umutoza we,nuburakari bwinshi avugira kuri radioTV10 amagambo akomeye.

yagize ati “Twagiye dusangira ibihe byinshi byiza, ni umutoza mwiza njye ntacyo namunenga. Ni umukozi
nk’uko nanjye ndi umukozi wa APR FC.”

Djabel yongeyeho ko ari we umaze kumutsindira ibitego byinshi mu myaka itatu bamaranye muri APR FC. Ati “Ni njye
mukinnyi wamutsindiye ibitego byinshi kurusha abandi muri Shampiyona mu myaka 3 ishize (18). Natanze imipira 19 ivamo ibitego. Nagize uruhare mu bikombe bitatu twatwaranye, natsinze Étoile Du Sahel na Mogadishu City muri Champions League.”

Asoza avuga ko ibihe byiza n’ibibi bakabisangiye, n’aho kumutererana ngo nta mugabo waba umurimo.

Nyuma yo kwisuzuma kubyo yavuze,Manishimwe yasimbukiye ku rubuga rwa Istagram acishaho ubutumwa busaba imbabazi umutoza Adil.

Yagize  ati “ndatekereza nakoze ikosa. Ndasaba imbabazi umutoza Adil, ibyo nakoze nta bunyamwuga burimo, nk’umuyisilamu ndasaba Imana ngo imbabarire. Ubu ndasaba buri wese kumbabarira, nari narakaye cyane, murakoze ni ubwa nyuma ngaragaweho n’iriya myitwarire. ”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +25078339990

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *