Dore ibyiza byo gukaraba umubiri wose kabiri ku munsi

Gukaraba umubiri wose ni inshingano umuntu adahatirwa mu isi yose. Ibi bikwiriye kuba umuco wa buri wese. Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu buri muntu aba asabwa byibura koga umubiri wose kabiri ku munsi.

Impamvu nyamukuru zituma umuntu abasha gukaraba umubiri wose ni ukugira ngo abashe kwikuraho umwanda, ndetse n’impumuro mbi iba imwumvikanaho.

Kuva mu ntangiriro y’ubuzima bwa buri mwana, akura atozwa koga no kugira isuku muri rusange, gusa bamwe baratsemba bakanga koga neza neza.

Ntabwo igitsina gore gihatirwa gukaraba umubiri wose izo ncuro zose ugereranyije n’abagabo. Nk’uko bimeze, abagore bagira impumuro idasanzwe kandi ishikamye ugereranyije n’abagabo. Umuntu wiriwe mukazi aba afite ibyuya, aba afite impumuro imusaba kujya mu bwogero kugira ngo atabangamira abo bari kumwe.

Abantu bose bagirwa inama yo gukaraba inshuro 2 ku munsi, mu rwego rwo gukomeza kugira ubuzima bwiza (Gusukura uruhu ndetse no kwikuraho impumuro mbi). Birafasha cyane kuryama umubiri usukuye, kuko bifasha mu kugira ubuzima bwiza. Ntabwo twavuga ibyiza byo gukaraba kabiri ku munsi ngo tubirangize, ariko nawe hari ibyo uzi.

Kwita ku isuku ukaraba mu masaha ya mu gitondo no mu masaha y’umugoroba uvuye mu kazi, byagufasha kumera neza, guhumeka neza no kubasha kunezeza abo muri kumwe.

Inkomoko: Quora.com

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *