Umwarimu witwa Nshimiyimana Théodore wari umaze imnsi ashakishwa n’u rwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB,wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 15, ndetse n’icyo gutanga ruswa ingana n’ibihumbi 800 Frw kugira ngo dosiye ye yoroshywe n’Umugenzacyaha,yamaze gufatwa nkuko bitangazwa nuru rwego rwa (RIB).
Nshimiyimana Théodore wari umaze iminsi ashakishwa yafatiwe aho yari yihishe kWA mugenzi we witwa Nzabonimana Elissa na we ukurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cya ruswa no kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.
RIB ikaba yafashe uyu mugabo tariki 16 Kanama.Nshimiyimana Théodore akaba akomoka mu Mudugudu w’Umubuga, Akagari ka Mabare, Umurenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana,
Dr Murangira B. Thierry Umuvugizi wa RIB,ytangarije ikinyamakuru IGIHE ko Nshimiyimana Théodore yafashwe nyuma y’iminsi yihishahisha.
Ati “Yihishahishaga, ariko aza kwigira inama yo gutuma komisiyoneri kumuteretera Umugenzacyaha akamuha miliyoni 1 Frw ngo azayahe umugenzacyaha ngo yice dosiye.”
Ati “Umugenzacyaha yarabyemeye ariko ashaka kugera ku ntego ze zo gufata uwo muntu washakishwaga ku cyaha cy’ubugome. Uyu munsi ni bwo yafatiwe mu cyuho amaze gutanga ibihumbi 800 Frw, ibindi bihumbi 200 Frw yagombaga kubitanga ejo.’’
Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika. pic.twitter.com/eMEBdygYRd
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) August 9, 2021
Théodore Nshimiyimana aramutse ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25.Mu gihe ku cyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke cyo gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ukurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 300 Frw.
IGIHE.COM