Umutwe witwaje intwaro wa M23 werekanye Colonel Maheshe Byamungu Bernard uherutse gucika igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, cyari kimufungishije ijisho.
Uyu musirikare yigeze gufungirwa muri gereza y’igisirikare mu 2012 azira kuba umwe mu bari bagize M23, afungurwa mu 2019 amaze guhabwa imbabazi na Perezida wa RD Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo wari ugiye ku butegetsi vuba.
N’ubwo Col. Byamungu yafunguwe, yategetswe kutarenga imbibi z’umurwa mukuru w’igihugu, Kinshasa, akomeza gufungishwa ijisho n’igisirikare cyagombaga kumenya umunsi ku wundi niba akiri aha hantu.
Ariko tariki ya 17 Nzeri 2022, Col. Byamungu yaratorotse, ajya mu burasirazuba bw’igihugu aho byatangajwe na bimwe mu binyamakuru bikorera i Kinshasa ko yasubiye muri M23 imaze hafi umwaka isubukuye imirwano n’ingabo za Leta.
Ikinyamakuru Nouveau Congo cyasuye umujyi wa Bunagana umaze amezi ane ugenzurwa na M23, gifata amashusho y’ibikorwa byaho bitandukanye ndetse kinaganira n’Umuvugizi ku rwego rw’igisirikare, Major Willy Ngoma.
Ubwo umufotozi wacyo yafataga amashusho, haje imodoka yambuwe FARDC yo mu bwoko bwa Jeep, yari itwawe na Col. Byamungu wari ufite abasirikare umunani bamurinda bari bicaye ku mwanya w’inyuma.
Col. Byamungu ageze ahari abaturage benshi bari bakikije umuhanda, yahagaritse imodoka by’akanya gato, maze azamura akaboko k’ibumoso, arabasuhuza.
Uyu musirikare bivugwa ko ari inshuti magara y’umuyobozi mukuru wa M23, General Sultani Makenga, ndetse ngo hahozeho impungenge z’uko yashoboraga gutoroka Kinshasa, agasubira kwiyunga na we.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900