Kanseri muri iki gihe ni indwara ihangayikishije abantu benshi muri rusange, ushobora kuba utarayirwara cg se nta wawe urayirwara, ariko wumva henshi, abantu kanseri yahitanye. Igitangaje ni uko iyi ndwara ntawe itibasira; yaba abato, abakuze, abakize, abakennye, abazungu ndetse n’abirabura.
Iza mu myanya ya mbere mu ndwara zihitana benshi ku mwaka, kandi abenshi ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho ibihugu byacu bibarizwa.
Nubwo ariko kanseri yica benshi, hari uburyo ushobora kuyirinda no kuyirwanya. Abahanga batangaza ko ushobora kwirinda kanseri ku gipimo kirenga 30%, mu gihe ukurikije neza imibereho myiza, ukaba wanakingirwa zimwe mu ndwara zishoboka. Kanseri zimwe na zimwe zishobora kuvurwa iyo zivuwe hakiri kare, niyo mpamvu kwisuzumisha byibuze inshuro 1 mu mwaka ari ngombwa.
Hari ibyo wakora ukarushaho kwirinda kanseri:
-
Irinde kunywa itabi
Kunywa itabi biri ku mwanya wa mbere, mu bitera kanseri zitandukanye atari iyi bihaha gusa. Nubwo waba utanywa itabi, kuba hafi y’abanywi b’itabi nabyo biri mu byongera ibyago byo kurwara kanseri.
Niba unywa itabi, inama twakugira ni ugushaka uko urireka.
Niba utaranywa itabi, bigendere kure.
-
Haranira kugira ibiro bijyanye n’uburebure bwawe
Umubyibuho ukabije nawo ushobora gutera kanseri. Kugira ibiro birengeje urugero, bishobora gutera kanseri ya prostate ibihaha n’impyiko.
Niba wararengeje ibiro bijyanye n’uburebure bwawe, shaka uko ugabanya ibiro mu rwego rwo kwirinda kanseri zitandukanye.
-
Ugomba kurya indyo yuzuye
Ni ngombwa kandi kurya indyo yuzuye, irimo ibitunga umubiri, ibiwuha imbaraga n’ibiwurinda, ukarya imboga n’imbuto nyinshi. Imbuto n’imboga zisanzwe, ni ukuvuga izahinzwe bisanzwe hadakoreshejwe ifumbire mvaruganda n’ibindi binyabutabire (ukirinda ibituburano), ziba zikize cyane ku birinda umubiri nibiwufasha kwikiza uburozi, bityo bigafasha mu kwirinda kanseri.
-
Gukora sport buri gihe
Imyitozo ngorora mubiri iha umubiri imbaraga n’ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya mikorobe zishobora kuwibasira.
Ni ngombwa gukora sport byibuze, iminota 30 ku munsi, iyo ariyo yose waba ukunze.
Sport ifasha mu kurinda kanseri y’ibere ndetse n’iya mara.
-
Kwirinda ibikoresho bimwe na bimwe ndetse n’ibiryo bifungwa mu mapaki
Usanga hari ibintu byinshi; yaba ibisigwa inyuma ku ruhu cg ibyinjira mu mubiri, biba birimo ibinyabutabire (carcinogens) bitandukanye bishobora gutera imikorere mibi y’uturemangingo , bityo bikaba byatera kanseri.
Mu gihe ugiye kugura ibintu bitandukanye; yaba amavuta yo kwisiga, ibisigwa mu maso (make-up), imiti ikoreshwa mu gusukura cg ibindi bihumuza ugomba kureba niba byarakozwe mu buryo busanzwe cg haritabajwe ibindi bituburano.
Ku byerekeye, ibyinjira mu mubiri, ni ngombwa kureba niba amacupa afunzemo ibyo ugiye kunywa cg kurya atarimo Bisphenol-A (BPA). Iki kinyabutabire gitera ingaruka zitandukanye ku buzima, harimo na kanseri.
Mu rwego rwo kwirinda kanseri, hari n’inkingo ushobora kuba wafata z’indwara zimwe na zimwe. Ubwandu butandukanye, yaba ubuturuka kuri bagiteri cg virusi bushobora kongera ibyago byo kuba warwara na kanseri. Indwara nka hepatite B, ishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima, niyo mpamvu ugomba gufata urukingo rwayo.
Src:umutihealth.com
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900