Amagambo ya Gen. Muhoozi Kainerugaba:”Ku giti cyange nkunda Kizza Besigye,arakuze kandi haribyo twamwigiraho,ariko Bobi Wine wapi.”

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba  utajya uniganwa ijambo aho akeshi akunda kwifashisha urubuga rwa Twitter akageza ibitekerezo bye kubamukurikira,yagaragaje uko afata umunyapolitike Kizza Besigye aho yagaragaje ko amukunda yongeraho ko akuze haribyo bamwigiraho, ariko anagaruka kuri Bob Wine ubarizwa mu nteko nshingamategeko ya Uganda , waniyamamarije kuba Perezida wa  mu matoro ahareuka  avuga ko we atamwumva.

Yagize ati:”Ku giti cyange nkunda Kizza Besigye,arakuze kandi hari ibintu bike twamwigiraho ,ariko Bobi Wine wapi.”

Gen Muhoozi wahoze ari Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, akaza kuvanwa kuri izi nshingano na se, ariko akazamurwa ku ipeti rya General, avuye mu ruzinduko rw’imisi ine  mu Rwanda aho yarutangiye guhera kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022,rukaba ari urugendo rwa gatatu agiriye mu rwanda nyuma y’umubano utari umeze neza w’ibihugu byombi.

Muri uru ruzinduko yahuye na Perezida Kagame, gusa ntihatangajwe ibyo baganiriye cyane ko uruzinduko rwa Muhoozi i Kigali rutari urw’akazi.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yishimiye kongera gutaha asubira i Kampala nyuma y’iminsi mu gihugu cyiza, u Rwanda.

Yatangaje ko yishimiye kongera guhura no kuganira na Perezida Kagame afata nka Se wabo, asaba Imana gukomeza guha umugisha ibi bihugu byombi by’ibivandimwe.

Ati “Umubano w’u Rwanda na Uganda ubu ni ntayegayezwa.”

Gen Muhoozi yari yaje mu Rwanda aherekejwe n’Umunyamakuru Andrew Mwenda n’abandi barimo Alexander Mukonzi, umuhungu wa se wabo Gen Salim Saleh.

Gen Muhoozi yari yaje mu Rwanda aherekejwe n’Umunyamakuru Andrew Mwenda n’abandi barimo Alexander Mukonzi, umuhungu wa se wabo Gen Salim Saleh.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *