Mu gihe cya vuba Urukingo rwa mbere rwa Kanseri rugiye kuboneka

Abahanga mu by’ubuvuzi bemeza ko mu gihe cya vuba urukiko rwa kanseri rwa mbere ruzaba rwamaze kuboneka nyuma y’igihe kitari gito higwa uburyo hakingirwa kanseri.

Uru rukingo rubonetse rwitezweho kuba igisubizo ku mpfu nyinshi z’ibihumbi by’abaturage bitagira ingano bipfa buri mwaka bihitanywe na kanseri.

Kuri ubu urwo rukingo ruri gukorerwa isuzuma ngo harebwe niba koko rushobora guhagarika kanseri kandi ko ibisubizo bizarivamo bizatangazwa mu mpera z’uyu mwaka nkuko ikigo cya Moderna na Merck biri kurukora byabitangaje.

Bivugwa ko ikorwa ry’uru rukingo ariko hifashishijwe ikoranabuhanga rya RNA(mRNA) ryifashishijwe mu gukora urukiko rwa Covid-19 nayo yakangaranyije imbaga muri ibi bihe.

Uko uru rukingo ruzajya rukora ariko bizasaba ko ruterwa umurwayi, hanyuma rugakangurira umubiri we gukora ubwirinzi bwo guhangana na kanseri.

Hari kanseri zinyuranye zifata uruhu kuko zirimo ibice bitandukanye bizwi nka Melanoma. Ni kanseri ifata uruhu ihoshobora kugira amabara abiri atandukanye ikaba ikunze gufata amaguru nkuko bigaragara mu Bwongereza buri no mu byibasawe na non-melanoma.

Izi ndwara izitari melanoma nibura nko mu Bwongereza zigaragaza inshuro ibihumbi 147 mu mwaka zigahitana abasaga 720 muri iki gihugu.

Nubwo kanseri y’uruhu ya Melanoma yigaragaza inshuro ibihumbi 16 ku mwaka, ni mbi cyane iyo bigeze ku kwandura kuko ikwirakwira vuba mu mubiri aho kuri ubu ihitana 2340 buri mwaka.

Ubusanzwe urukingo rukozwe hifashishijwe uburyo bwa mRNA rwongerera umubiri kubaka utunyangingo dukora imisemburo yo guhangana n’iyo ndwara runaka na Virus.

Bimaze kugaragara ko inkingo zakozwe hifashishijwe iri koranabuhanga zigira uruhare runini mu guhangana n’indwara zandura mu mubiri kandi icyiza ngo ni uko narwo rushobora kongererwa ubushobozi mu gihe virus yaba yihinduranya nkuko byari bimeze kuri Covid-19.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *