Ubwoba ni bwose kuri Ukraine kubera ibitero by’Uburusiya bishobora guturaka muri Belarus

Umwe mu basirikare bakuru ba Ukraine yatangaje ko igihugu cye gifite impungenge z’uko u Burusiya bushobora kwifashisha Belarus mu kugaba ibindi bitero biturutse mu Majyaruguru.

Mu ntambara ibyo bihugu byombi bimazemo iminsi, u Burusiya bugaba ibitero buturutse mu Burasirazuba bwa Ukraine ariko busanganywe umubano wihariye na Belarus.

Oleksii Hromov uri mu buyobozi bukuru bw’ingabo za Ukraine, yavuze ko Belarus ishobora kwifashishwa n’u Burusiya kugira ngo bahagarike intwaro zinjira muri Ukraine.

Ati “ Hari impungenge z’uko ingabo z’u Burusiya zasubukura ibitero zihereye mu Majyaruguru. Kuri iyi nshuro, ibitero bishobora guhindura icyerecyezo bikagana mu Burengerazuba ku mupaka wa Belarus na Ukraine kugira ngo bahagarike ibikoresho by’intambara Ukraine ihabwa n’ibihugu by’inshuti.”

Oleksii Hromov yavuze ko Ukraine yiteguye kongera ubugenzuzi ku mipaka yayo na Belarus kugira ngo itifashishwa mu kugaba ibitero bishya.

Nubwo Balarus imaze iminsi ihakana ko itagamije gutera Ukraine, icyo gihugu kimaze igihe gikorana imyotozo n’ingabo z’u Burusiya.

Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo ingabo z’u Burusiya na Belarus zakoraga imyitozo, zaboneye kwambuka zigana muri Ukraine ubwo intambara yatangiraga, zigana mu murwa mukuru Kyiv.

Ukraine na Belarus bifitanye umupaka wa kilometer 1000 ugizwe n’ibice by’amashyamba n’ahandi hadatuwe cyane.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *