Felix Tshisekedi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bwongereza, aho yitabiriye inama ku ishoramari muri Afurika, Africa Summit yateguwe na Financial Times,gusa uru rugendo ntirwangenze neza nkuko ibinyamakuru byo muri Congo byabitangaje.
Iyi sanganaya Felix Tshisekedi yabaye kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 17 aho uyu mukuru w’igihugu yahagaritswe amasaha ane abujijwe kuva ku kibuga cy’indege cya Heathrow biza no kurangira abashinzwe umutekano we babiri batawe muri yombi.
Inama Tshisekedi yari yitabiriye, nta wundi muyobozi wo ku rwego nk’urwe wari wayitabiriye, uretse abashakashatsi n’izindi nzobere mu iterambere ry’ubukungu, ari nabyo bishobora kuba byaratumye u Bwongereza bwifuza ko atitabira cyangwa akaza mu ruzinduko bwite.
Tshisekedi n’itsinda ry’abantu 80 bari bamuherekeje, bageze mu Bwongereza ahagana saa saba z’ijoro ku kibuga cy’indege cya Stansted. Nabwo kugira ngo indege bemere ko igwa kuri icyo kibuga, habayeho ubutabazi bwa Guverinoma y’u Bwongereza kuko icyo kibuga cy’indege kitemerewe kugwaho indege nyuma ya saa kumi n’imwe n’iminota 48 z’umugoroba.
Perezida Tshisekedi yakoze ibyari byamuzanye mu Bwongereza, yitabira inama, avugana n’itangazamakuru, ahura n’Umwami Charles III anamusaba kumufasha kwiyama u Rwanda ashinja gukorana na M23.
Ku munsi wo gutaha, Tshisekedi yahinduye inzira, aho guhagurukira ku kibuga cy’indege cya Stansted yaciyeho aza, arahindura ajya guca ku kibuga cy’indege cya Heathrow.
Ubwo bari bageze kuri icyo kibuga nibwo ibibazo byatangiye. Babiri mu bashinzwe kurinda Perezida aribo Lieutenant- colonel Josué Kasongo Nteki na capitaine Tabu Eboma Tema bashatse kwinjira ku ngufu, ngo banyure aho Perezida agomba guca batamusatse.
Abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege barabyanze, biba ngombwa ko basakwa basanga bafite imbunda kandi zitarigeze zimenyekanishwa mbere. Ubusanzwe ku barinzi b’abakuru b’ibihugu mu Bwongereza, ntabwo byemewe ko batwara imbunda kuko umutekano uba urinzwe n’inzego z’imbere mu gihugu.
Bivugwa ko Umuyobozi wa Israel na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aribo bemerewe kuzana abarinzi bafite imbunda.
Abarinzi ba Tshisekedi bimaze kugaragara ko binjiranye mu Bwongereza imbunda ntibazimenyekanishe kandi bitanemewe, bahise batabwa muri yombi.
Indege ya Tshisekedi nayo yahise ibuzwa guhaguruka mu gihe bagitegereje amabwiriza atangwa na Guverinoma y’u Bwongereza. Ibihugu byombi byatangiye imishyikirano yamaze amasaha ane Perezida Tshisekedi yicaye mu modoka ku kibuga cy’indege, ategereje umwanzuro ngo abone kwinjira mu ndege.
Ibihugu byombi bimaze kumvikana, indege ya Tshisekedi barayirekuye iragenda ariko abarinzi be babiri basigara kuri sitasiyo ya polisi ku kibuga cy’indege cya Heathrow.
Amakuru avuga ko haba haratangiye ibiganiro bya dipolomasi ngo abo barinzi barekurwe, aho gufungurwa hakurikijwe amategeko yo mu Bwongereza ku binjije mu gihugu intwaro zitemewe.
Src:Igihe
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900