Perezida Paul Kagame uyu munsi tariki 23 Ukwakira 2022 yagize isabukuru y’amavuko aho yujuje imyaka 65 abonye izuba,umufasha we Madamu Jeannette Kagame mu magambo meza amwifuriza isabukuru nziza
Madamu Jeannette Kagame abinyujije kurubuga rwa Twitter yagaragaje amarangamutima ku munsi wisabukuru y’amavuko y’umufasha we.
Yagize ati “Buri gihe aba ari umugisha kukwizihiza @PaulKagame! Isabukuru nziza cyane ku muyobozi mwiza, umubyeyi wacu, sekuru w’abana ndetse n‘umugabo mwiza. Imyaka 65 ni intambwe ikomeye. Ntewe ishema n‘umuryango twahawe. Uri impano kuri twese!!”
It is always a blessing to celebrate you @PaulKagame!
Happiest birthday to a wonderful leader, father, grandfather and husband. 65 is a beautiful milestone indeed. I am ever thankful for the family we have been given. You are a gift to us all! 🎂 -JK pic.twitter.com/7TG19fv7Kq— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) October 23, 2022
Si we gusa kuko abanyarwanda batandukanye barimo nabayobozi bakuru nabo bagize icyo batangaza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati “Tunejejwe no kubifuriza Isabukuru Nziza. Turasaba Imana gukomeza kubarinda,kubongerera imbaraga n’ubuhanga byo kutuyobora mu mpinduramatwara n’iterambere mwiyemeje.Umugisha wuzuye ubasakareho n’Umuryango wanyu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricie Uwase yagize ati “Witanze byinshi kuri iki gihugu natwe. Ntabwo twabona uko tugushimira bihagije. Ubuzima, ibitwenge byinshi ndetse n’imbaraga kuri wowe. U Rwanda n’abana barwo twese, tuti ‘Murakarama’.”
Umuyobozi wa IUCN mu Rwanda, Karangwa Charles nawe yifurije isabukuru Perezida Kagame avuga ko “Ibyiringiro byacu biba bishya buri munsi kubera ubuyobozi bwawe! Tukuri inyuma.”
Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.
Kuruyu Munsi Mukuru w'Amavuko wanyu Nyakubahwa Perezida @PaulKagame Tunejejwe no kubifuriza Isabukuru Nziza. Turasaba Imana gukomeza kubarinda,kubongerera Imbaraga&Ubuhanga byo kutuyobora mu mpinduramatwara n'Iterambere mwiyemeje.Umugisha wuzuye ubasakareho n'Umuryango wanyu.HBD
— Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) October 23, 2022
A happy birthday to our President & Chairman @PaulKagame 🎊. You’ve given so much of yourself to this country and to us. We will never be able to thank you enough.
Health, more laughter, and even more strength to Your Excellency. U #Rwanda n’abana barwo,twese tuti: murakarama. pic.twitter.com/Jm5lg368gG
— Patricie Uwase (@Eng_Patricie) October 22, 2022
Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara kuri : Tel: +250783203433,, +250783399900