Kigali:Impanuka ikomeye ihitanye bantu batandatu.

Kuri uyu mu goroba, mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima, Akagari k’Amahoro, Umudugudu w’Amizero,mu mujyi wa Kigali ahitwa ku kinamba habereye impanuka ikomeye y’imodoka y’ikamyo ya HUWO ubwo yaburaga feri ikarenga umuhanda abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.

Iyi modoka ubwo yaburaga feri  yagendaga igonga abagenzi bagendaga n’amaguru, nyuma irenga umuhanda.
Abapfue barimo shoferi w’iriya kamyo, n’abanyamaguru batanu (5). Hakomeretse abantu bane (4) barimo uwafashaga umushoferi (turn-boy) w’ikamyo, n’uwari utwaye ivatiri.
May be an image of 4 people and outdoors
May be an image of 9 people, people standing, road and crowd
May be an image of 10 people, motorcycle, tree and road
Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *