Abana batatu bava inda imwe baherutse guhitanwa n’impanuka bashyinguwe mu gahinda kenshi kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gusomerwa igitambo cya Missa.
Sikubwabo Fruit Joseph, Shami Sikubwabo Hervé na Sikubwabo Honoré Racine, amazina yaba bana bashenguye imitima ya benshi ubwo ku cyumweru n’imugoroba tariki 23 Ukwakira 2022 bagwaga mu mpanuka yaturutse ku modoka yo mu bwoko bwa Howo yabuze Feri ubundi karenga umuhanda ikica abantu batandatu ku Kinamba mu mujyi wa Kigali.
Aba bana bashyinguwe mu irimbi rya Rusororo,umuhango witabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo n’inzego za Police ndetse n’inzego zibanze.
Sikubwabo umubyeyi waba bana washatse abagore babiri umugore muto yaari yaramubyariye abana babiri naho umugore mukuru bari baratandukanye amubyarira umwana umwe gusa aba bana bose babanaga nase ndetse n’umugore muto.
Avugana agahinda kenshi Sikubwabo Donat wabuze abana be bose, yashimye Imana ku myaka mike yari amaranye nabo, avuga ko barangwaga n’urugwiro, urukundo n’ imyitwarire myiza.
Yagize ati “Ndababaye kuba Fruit atazakorera igihugu nk’umusirikare kuko yahoraga avuga ko azaba Umujenerari nakura. Abana banjye bose bari baramaze kumbwira ibyo bazakora. Kuki koko ibi byabaye kuri njye? Icyo navuga Imana ibakire mubayo.”
Iri sanganya ryabaye ubwo aba bana bari bavuye gusura nyirakuru ubyara umugore muto, akaba atuye na we muri Kigali. Abana bari bamaze iminsi bamukumbuye, bamusaba uruhushya rwo kujya kumureba bari kumwe n’umugore muto.
Sindikubwabo yasobanuye ko abana be bapfuye bamaze kuvugana bamubwira ko bamukumbuye.
Nyuma baje kumubwira ko abana bapfuye kubyumba biramugora aho yataye umutwe abanza no kutabyemera, abyemera ageze ku bitaro bya Kacyiru.
Nyirakuru w’abana wari kumwe nabo ubwo impanuka yabaga, yavuze ko baje ku musura bari kumwe na Nyina kuwa Gatandatu.
Ngo kubera urukumbuzi rwinshi biriwe bakina bishimana ariko ku bwo kunanirwa abasabira ko barara bagataha ku Cyumweru.
Ati “Mu ijoro nahamagaye Papa wabo musaba ko yareka abana bagakomeza gusinzira, nkabohereza bukeye kuko bari bananiwe cyane kubera kwirirwa bakina”
Nyirakuru yasobanuye ko bucyey bwaho babaherekeje ngo batahe gusa kubera abana bari bafitanye urukumbuzi n’babyara babo bagiye mu matsinda bamwe bari imbere abandi bari inyuma.
Mu kanya gato ngo bagiye kumva bumva ikintu kirakubise, barebye basanga ni imodoka ihanutse ku kiraro. Ababyeyi bamanutse bajya kureba ko abana baba bahunze, basanga imodoka yabaguyeho.
Uyu muryango usigaye ntamwana ufite kuko abana bose batatu bari bafite baguye muri iyi mpanuka
Sikubwabo yavuze ko urugwiro n’urukundo ari rwo rwibutso asigiwe n’abana be
Umugore muto wari kumwe n’abana, yagaragaje agahinda gakomeye ko kubura abana mu manzaganya