Niyo Bosco yamaze gutandukana na Irene Mulindahabi washinze MI Empire

Niyo Bosco umuhanzi ukundwa nabatari bake kubera ibihangano bye, yamaze gutandukanya nabamurebera inyungu ze mu ziki aribo MI Empire iyoborwa na Murindahabi Irene.

Ibi bije nyuma y’igihe kitari kinini, uyu muhanzi asohoye inyandiko avuga ko arambiwe kugaburira inda zabandi we yicira isazi mu maso.

Icyo gihe yagize “ati “Ntabwo nkunze umuntu ndimo ndaba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ahazaza. Ndumva ndimo ncika intege.”

Yakomeje avuga ko atari gukunda uwo ariwe ,agaragaza ko akumbuye ahahise he.

Ati “Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.”

yakomeje agira ati “Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita ku kugaburira ibifu by’abandi nyamara icyanjye cyishwe ni nzara.”

“Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja , gusa uwo mbwira ariyizi.”

Ubu butumwa bwatumye benshi batangira kwibaza uwo avuga ariko benshi ntibatinze kubona ko ashobra kuba afitanye umubano utameze neza na Murindahabi ari nawe wari ufite inshingano zo gucunga no kurebera inyungu zuyu muhanzi.

Niyo Bosco  Nyuma yuho agaragaje ko yatandukanye na MI Empire ayishinja ko batamukorere ibihangano nkuko byabyumvikanyeho mu masezerano,ndetse ngo kuva yatangira gukorana niyi sosiyete ya Irene ntarahabwa  30% by’amafaranga aturuka mu muziki we biciye ku rubuga rwa Youtube.

Impano ya Niyo Bosco irahambaye dore ko anifashishwa n’abahanzi batari bake mu myandikire y’indirimbo  bifuza gukora ndetse aho unasanga zifite ubuhanga budasanzwe mu myandikire.

Niyo Bosco ubana n’ubumuga bwo kutabona yatangiye ku menyekana mu mwaka wa 2019 ubwo yagaragazaga impano ye mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, no gucuranga ‘guitar’ atabona.

Yakunzwe mu indirimbo zitandukanye zirimo :Ubigenza Ute?, Mbwira, Uzabe Intwari, Ibanga, Imbabazi, Seka, nizindi zitandukanye.

Niyo Bosco yavutse mu mwaka wa 2000, atangira kugira ikibazo cy’amaso ubwo yari afite imyaka 2 y’amavuko, agira ubumuga bwo kutabonesha amaso yombi afite imyaka 12 y’amavuko.

Kuva yantangira umuziki amaze gukora indirimbo 17 zose akaba yarabifashijwemo na Irene Murindahabi.

Niyo Bosco wamaze gutadukana na Irene Murindahabi batangiranye urugendo  kuza uyu munsi batandukanye.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *