Ndimbati yahanaguweho icyaha burudu

Umukinnyi wa Films Nyarwanda umaze kuba icyamamare Uwihoreye Jean Bosco benshi uzwi nka Ndimbati urukiko rwamaze yagizwe umwere ndetse ahanagurwaho icyaha cy’uko yashinjwaga ibyaha birimo gusamabanya umwana utarageza imyaka yabanje k’umuha inzoga.

Iki cyemezo kije nyuma yuko aho uyu mugabo agiriwe umwere hashize iminsi 30 ntawe ujuririye umwanzuro urukiko rwafashe bityo hakaba hakurikijwe itegeko agirwa umwere ku buryo bwa burundu.

Nkuko uwunganiraga Ndimbati ‘Me Bayisabe Irene’yabitangarije Igihe yavuzeko mu mategeko iyo iminsi 30 ishize urukiko rwarafatiye umuntu umwanzuro ariko ntajurire cyangwa se uwamuregaga ntajurire umwanzuro wafashwe agirwa umwere.

Yagize ati:Saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 nibwo iminsi 30 yo kujurira igenwa n’itegeko yari irangiye. Yaba Ubushinjacyaha, Ndimbati cyangwa abaregeye indishyi ntawigeze ajuririra icyemezo cy’urukiko bivuze ko ubwo umukiriya wanjye ari umwere mu buryo budasubirwaho.”

Urubanza rwa Ndimbati rwatangiye muri Werurwe 2022 nyuma yo gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere yasabiwe gufungwa iminsi 30 gusa abamwunganiraga mu mategeko bahise bajurira uyu mwanzuro.

Nyuma yuko urukiko rusesenguye iby’urubanza rwuyu mukinnyi w’amafilime rwasanze ntabimenyetso bifatika bituma akurikiranwa n’inkiko nuko kuwa 29 Nzeri 2022 urukiko rufata umwanzuro wo kurekura Ndimbati rutyo.

Tubibutseko umukobwa cyangwa se umugore washinjaga Ndimbati ko yamusambanyije babyaranye abana babiri bimpanga z’abakobwa ndetse uyu mugabo akaba yemera aba bana kuko byanagagarajwe ko atanga indezo zabo.

Prosecution seeks 25 years for actor Ndimbati over defilement - The New  Times

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *