Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye isezerewe na Mali mu mukino wo kwishyura asezererwa mu mikino yo gushata itike y’Igikombe cya Afurika cy’abaterengeje imyaka 23.
Uyu mukino wabaye ku wa 29 Ukwakira 2022 amavubi atsindwa igitego 1-0 asezererwa ku giteranyo k’ibitego 2-1.
Uyu mukino amakipe yombi wabonaga ko yose ashaka itsinzi gusa Mali yabonye uburyo bwinshi ariko kububyaza umusaruro biba ikibazo,Amavubi nayo yagerageje gushaka byibuze igitego kimwe cyari gutuma banganya bikayiha amahirwe yo gukomeza ariko biba ibyubusa.
Igitego cya Mali cyabonetse mu gice cya mbere biturutse kuri Ishimwe Anicet yari atakaje umupira maze abakinnyi b’ikipe ya Mali barawufata nibwo Kalifa Traore yaboneje mu inshundura rya Hakizimana Adolphe igitego kinjira ubwo amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Amavubi yaje ashaka kwishyura ndetse akina neza ariko aza kugira ikibazo avunikisha umukinnyi Nsengiyuma Samuel byatumye ahita asimburwa na Niyonzima Faustin mu gihe Rudasingwa Prince utaha izamu na we yasimbuwe na Kamanzi Asraf.
Mali yakomeje kugarira izamu ryayo nubwo Amavubi nayo yari yayishyizeho igitutu cyo kubona igitego.
Abakinnyi ba Mali bakomeje gukora amakosa no gushyuha mu mutwe babona ko bishoboka kwishyurwa byatumye kapiteni wabo Yoro Mamadou, ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo guteza akavuyo, biturutse ku ikosa Nshimiyimana Yunusu yari akoreye umukinnyi wa Mali hagati mu kibuga, uyu kapiteni wabo agashaka kurwana.
Uyu mukino n’umutoza Yves Rwasamanzi yaboneyemo ikarita y’umutuku, kubera kutishimira ibyemezo by’abasifuzi birimo iminota 3 yongewe warangiye Mali itsinze u Rwanda 1-0 biyihesha itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikira, aho izahura n’izakomeza hagati ya Senegal na Burkinafasso, imikino iteganyijwe muri Werurwe 2023.
Abatoza b’ikipe y’u Rwanda