Kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira, imirwano hagati y’umutwe wa M23 na FARDC yakomeje mu bice bya Kigarama, urusaku rw’imbunda ntoya n’inini byumvikanye cyane mu gace gaherereyemo.
Uduce twa Kibumba na Buhumba, muri teritwari ya Nyiragongo niho urusaku rwumvikana cyane aho abaturage bo muri utu duce bari guhunda.
Mu gihe intamabara ikomeje gufata indi sura FARDC ikomeje kwamburwa uduce dutandukanye arinako ikubitwa inshuro,ntisiba kandi kuvuga ko u Rwanda arirwo rwihishe inyuma y’umutwe wa M23 u Rwanda narwo rugahakana ko nta shingiro ibyo birego bifite ko bakwiye gukemura ibibazo byabo ntawe babyegetseho.
Ibi bikorwa byo kwitirira u Rwanda kwihisha inyuma ya M23 bimaze gufata indi ntera aho kugeza uyu munsi Congo yamaze kwirukana Amabasaderi uhagarariye u Rwanda muri Congo.
Nyuma yibi bikorwa u Rwanda ruvuga ko rukomeje kubicungira hafi, ari nako inzego zishinzwe umutekano ziryamiye amajanja ku mipaka, ngo zikumire ibibazo byose byagerageza gushaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.