Putin yongeye kugaba igitero gikomeye mu murwa mukura wa Ukrine ‘Kiev’

Ibitero byagabye n’ingabo z’Uburusiya mu murwa mukuru ‘Kiev’byangije y’amashanyarazi nkuko abatagetsi ba Ukraine babitangaje.

Ni igitero cyabaye kuri uyu wambere tariki 31 Ukwakira 2022 aho ingabo za Putin zarasha ibisasu bya Missile bigera kuri 50  bikangiza ibikorwa remezo.

Vitali Klitschko, Meya w’umujyi wa Kiev yatangaje ko ibisasu byarashwe muri Kiev byatumye imiyoboro y’amashanyarazi yangirika, ndetse 80% by’abaturage bagizwe n’imiryango 350.000 babura amazi.

Denys Chmyhal, Minisitiri w’Intebe wa Ukraine yavuze ko Uburusiya bwarashe ibisasu bya missile 50 mu murwa
mukuru, bikangiza imiyiboro y’amashanyarazi. Yavuze ko hangiritse imiyiboro 18 mu duce 10 twose, ndetse ibi bitero byasize ibura ry’amazi muri uwo mujyi.

Uburusiya bwagabye ibi ibitero bikomeye, nyuma y’uko Ukraine ishinjwa kugaba ibitero ikoresheje drone ku mbibiz’intara ya Crimea.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *