Abatoza batozaga Gasogi United birukanywe bitunguranye

Ikipe ya Gasogi iyoborwa na KNC yamaze gutanagaza ko yatandukanye nabatoza batozaga iyi kipe kubwumvikane bw’impande zombi.

Ubutumwa bugaragaza iri hagarikwa ryaba batoza ryatambutse kumbunga nkoranyambaga ziyi kipe buvuga ko aba batoza bahagaritse ku bwumvikane bw’impande zombi.

Bugira buti “Nyuma yo kwemeranya kuganisha ku gusesa amasezerano y’akazi yacu ku bwumvikane, turabashimira ku byo mwadukoreye.”

Mu ntangiriro zuku kwezi havuzwe inkuru y’umutoza wa Gasogi United ivuga ko yahagaritswe na CAF imyaka 5  kubera gukoresha ibyangobwa bihimbano bya CAF.Gusa nanone umwuka hagati y’umutoza n’abayobozi be ntiwari mwiza kubera ko hari abakinnyi batakinishwaga kandi ubuyobozi bwifuza ko bakinishwa ibi bakaba batabyumvaga kimwe.

Nyuma yamakuru yavugaga ko umutoza yahagaritswe na CAF nubwo we yahakanaga ko atari we arundi mutoza,CAF yo yagaragaje ko ntamutoza ufite License A bafite mu bubiko bwayo.

bagize bati “iperereza ryakozwe ryagaraje ko CAF nta muntu ufite License A witwa Ahmed Ibrahim cyangwa ngo ibe yaratanze icyo cyangombwa, bivuze ko ibyo byangombwa byahimbwe ndetse n’umukono wakoreshejwe kuri ibyo byangombwa atari wo.”

Gasogi United ubu iri ku mwanya wa 5 muri shampiyona y’u Rwanda aho imaze gukina imikino 6 agatsindamo 3 itsindwa 2 inganya umukino umwe.

Aba batoza batandukanye na Gasogi nyuma y’umunsi wa 7 wa shapiyona y’u Rwanda.

Gasogi United yirukanye umutoza mukuru n’umwungiriza weAbatoza bataozaga Gasogi Ahmed Adel Abdelrahaman ndetse n’umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *