Ifeanyi umwana w’umuhanzi Davido yaguye muri picine arapfa

David Adedeji, umuhanzi wo muri Nigeria uzwi ku izina rya ‘Davido’, ari mu gahinda nyuma y’aho kuwa Mbere yapfushije umuhungu we witwa Ifeanyi yari yabyaranye na Chioma.

Nkuko byatangajwe n’umwe mu murango wa Davido akabitangariza ikinyamakuru’ gazette’ yavuze ko umwana w’imyaka 3 wa Davido yaguye mu bwongero (swimming pool).

Yagize ati”Uyu mwana yamaze mu mazi igihe kirekire cyane ubwo  bamukuragamo yajyanywe  mu bitaro bya Lagoon,kubera ko yatinze guhabwa ubutabazi yahise apfa.

Urupfu rwuyu mwana rwaturutse  kuri  Pisine y’iwabo ahitwa Banana Island muri Leta ya Lagos.

Amakuru yatanzwe n’umuntu w’inshuti n’umuryango avuga ko ubwo ibi byago byabaga Davido yari muiri Leta zunze ubumwe z’Amerika bikaba bikekwa ko Chioma  yagiye mu gace ka Ibadan agasiga umwana n’umukozi umwitaho.

Uyu mwana wa Davido ‘Ifeanyi Adekeke’ yavutse tariki 20 Ukwakira 2019 yamubyaranye n’inshutiye y’umukobwa batarabana Chioma Rowland.

Kugeza ubu ababyeyi be ntacyo baratangaza kuri ibi byago byabagwiririye.

Tariki 20 Ukwakira 2022 uyu mwana yari yakorewe ibirori by’isabukuru y’amavuko.

Davido and son, IfeaanyiDavido n’umwana we Ifeanyi Adekeke wapfuye aguye muri picine.

Src:https://gazettengr.com/

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *