Mu rwego rwo gusha abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda ndetse nabandi bose babanyamahanga bemera gukinira Amavubi ,ubu umusore ukomoka mu gihugu cya Espagne Jon Bakero González yamaze kwemerera Amavubi ko azajya ayakinira.
Abifashijwemo na se José Maria Bakero uheruka mu rwanda ndetse akaba yaranakiniye n’ikipe ya FC Barcelona byatumye umuhungu we yemera kuzakinira Amavubi.
Jon Bakero González yakiniye amakipe atandukanye harimo ayo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nka Toronto Fc, Phoenix Rising FC ndetse na Slavia Sofia yo muri Bulgaria,ubu akaba akina mu cyikiro cya 3 muri Espagne mu ikipe ya Pontevedra akaba akina nk’umwataka.
Jon Bakero ari gushakirwa ibyangombwa kugirango umutoza azamwifashishe mu mikino afite imbere irimo niyagishuti.
Si uyu musore gusa umaze kwemerera u Rwanda kuzarukinira adafite inkomoko mu Rwanda kuko umunya Côte d’Ivoire Gerard Gohou yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya w’amavubi ndetse ibyangobwa bye byarangije kuboneka dore ko umutoza yamwitabaje mu mukino wa gishuti uheruka.
Muri uku kwezi k’Ugushyingo ikipe y’igihugu Amavubi ifite umukino wa gishuti izahuriramo na Sudan.
Jon Bakero González yemeye gukinira Amavubi