Mu gace ka Kanyaruchinya hafi y’umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abaturage baho bariye karungu batwika imodoka y’ingabo za Loni shinzwe kubungabuga amhoro muri iki gihugu bayishinja gutwara inyeshyamba b’umutwe wa M23.
Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo iyi modoka yahuye n’isanganya ubwo yavaga mu gace ka Munigi yerekeza i Goma,gusa Ingabo za Monusco zarasha kubaturage kugirango batatane.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Politico.cd avugako abaturage bakibona iyi modoka bayitambitse bakeka ko itwaye umutwe wa M23 ubundi bafata icyemzo cyo kuyitwika irashya irakongoka.
Muri Congo abaturage ntibasanzwe bumva ingabo za Monusco aho bazishinja kutagira uruhare rwo kurwanya umutwe wa M23 ndetse banongeraho ko ubwo M23 yasatiraga ibirindiro by’ingabo za Congo bya Rumangabo,bo bahise bigendera aho gufatikanya n’ingabo za Leta guhangana nuyu mutwe.
M23 imaze iminsi isunika mu irwano ingabo za FARDC akazikura mu birindiro byazo kugeza ubu imaze gufata uduce dutandukanye turimo Rumangabo,Kiwanja na Rutshuru ibintu bikaba bikomeje gufata indi ntera ndetse Congo ikomeje gushinja u Rwanda ko iri inyuma yiki kibazo.
Ntagihe giciyemo Leta y’u Rwanda isabye abaturage kwitondera kujya mu gihugu cya Congo dore ko umuntu wese uvuga ikinyarwanda atotezwa akaba yanakwicwa azira kuba afite aho ahuriye n’umutwe wa M23.
Tariki 29 Ukwakira 2022 Leta ya Congo yafashe umwanzuro wo kwirukana Vincent Karega Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho yahawe amasaha 48 akibimenya kuba yamaze kuva muri iki gihugu.
Ibi byongeye umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo ndetse Leta y’u Rwanda yarahise itanagaza ko iri kugenzura kugira ngo ejo hatagira ikirenga inkiko z’u Rwanda kikaza mu Rwanda ko ari inshingano z’u Rwanda.
Suspecting the #monusco of transporting the M23 Rebels from #Rutshuru to #Goma in the #North_Kivu, The Population of #Kanyaruchinya in #Nyiragongo Territory Burned this evening 2 of their vehucles, After they refused to be checked at the road block to Goma. pic.twitter.com/cSgBQJcGXL
— Justin Mahamba (@MutumayiJ) November 1, 2022