Kiziguro:Abajura bibye Kiriziya barayicucura kugeza no kunkongoro ya Padiri

Mu ijoro ryo kuwa kabiri taraiki 01 Ugushyingo 2022 abajura bibye Kiliziya ya Santarali ya Gakenke barayicucura, batwara ibirimo inkongoro ya Padiri ndetse basiga banafunguye ‘Tabernacle’,bikaba byatangajwe n’ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Paruwasi ya Kiziguro yahise ifata icyemezo cyo kumenyesha urwego rw’ubugenzacyaha RIB Ku wa 3 Ugushyingo 2022.

Amakuru dukesha Igihe nuko ngo “Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2022, bamwe mu bakirisitu basanzwe basengera muri Kiliziya ya Santarali ya Gakenke, banyuze kuri iyi kiliziya babona urugi barwishe bahamagara umuzamu.”

Nyuma yo kwinjira muri Kiliziya, umuzamu n’aba bakirisitu ngo “basanze utubati twose batwishe batwara ibintu bitandukanye birimo n’inkongoro ya Padiri.”

Hatangajwe ko ibyibwe bifite agaciro ka 1.412.000Frw hakaba harimo  Mixeur ebyiri, Indangururamajwi ebyiri n’imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n’ibihumbi 52Frw n’inkongoro ya Padiri.

Kiliziya ya Santarali ya Gakenke yibwe n’abajura.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *