Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo 2022 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Hamida yamaze kwitaba Imana azize indwara ya Leukaemia.
Ni inkuru yamenyekanye itangajwe n’umuvandimwe wa Hamida wari umaze iminsi amurwaje, ni ubutumwa yanyujije kuri WhatsApp Status ya Hamida.
Ati “Mwaramutse, ndagira ngo mbamenyeshe ko umuvandimwe wanjye yitabye Imana. Mukomeze mu musengere.”
Mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul ahishuriye ISIMBI ko batakiri kumwe, Hamida bitewe n’abantu bamubazaga niba ari byo, yemeye gutobora aravuga ndetse ahishura ko arimo kunyura mu bihe bikomeye by’uburwayi.
Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko kubera uburwayi yagize ubu asigaye agendera mu kagare, ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24.
Ati “abantu bakomeza kumbaza iby’urukundo rwanjye, ubuzima bwanjye bwari mu kirere cyangwa icyo twita amarembo y’ijuru, natakaje amaraso, amaguru yanjye ntabasha kugenda ubu ndi mu kagare njya kwa muganaga nanavayo, ndimo ndwana na Leukemia (ubwoko bwa kanseri y’amaraso) ya Infenction y’ibihaha.”
“Ntabwo byari byaroshye, uwo ari we wese yakurambirwa kubera ibishashagirana ariko mu Kinyarwanda baravuga ngo ‘ugusize ahazamuka mukomeze’ ariko ndashima Imana ndimo ndabona ubufasha bw’umuvandimwe wanjye (sister) kandi ngiye kurwana na byo byose.”
Urukundo rwe na Rwatubyaye Abdul rwamenyekanye cyane muri 2020 ubwo buri umwe yatangiraga kugaragaza amarangamutima afitiye mugenzi we.
Hamida wari umukunzi wa Rwatubyaye Abdul yitabye Imana azize kanseri.