Iyo bavuze umwana utemerewe guhabwa inzoga ni uguhera akivuka kugeza ku myaka 18 y’amavuko, nibo batemerewe guhabwa ibisindisha ndetse no kubibagurisha.
Inkuru dukesha KigaliToday mu kiganiro yagiranye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagarutse ku bihano bihabwa umuntu wafatiwe muri iki cyaha.
Yagize ati: “Umuntu wahaye umwana muto utarageza imyaka18 y’ubukure, ndetse n’akabari kagurisha inzoga abana bato, bafatirwa igihano cyo gufungwa ukwezi ariko kitarenze amezi atatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100, ariko atarenze ibihumbi 200.”
CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kwitwararika cyane guha abana bato inzoga ndetse n’itabi, n’ibindi bibangiriza ubuzima ko bihanwa n’amategeko, agakangurira cyane cyane abafite utubari kwirinda kwakira abantu babagana igihe babonye ko ari abana batarageza muri iyo myaka.
Itegeko No 71/2018 ryo ku wa 31/08/2022 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo yaryo ya 27, rivuga ko guha umwana inzoga cyangwa itabi cyangwa kubimugurisha ari icyaha. Iyo uwabikoze abihamaijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Iyo hayabayeho isubiracyaha igihano kiba igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe, ariko kitarenze amezi atatu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100, ariko atarenze ibihumbi 200.
Umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitariki munsi y’amezi atatu, ariko kitageze amezi atandatu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 ariko atarenze ibihumbi 200.
N’ubwo ibi bihano bigaragara nk’aho ari bito, CP Kaberayakomeje agira ati: “akabari kazafatirwamo abantu batagejeje imyaka y’ubukure, bazafatirwa ibindi bihano birenze ibiri mu itegeko birimo nuko ako kabari ke kaba gafunzwe.”