Uyu witwa Uwiragiye Emmanuel w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke arakekekwaho kwiba no kwica ingurube akayijyana kuyigurisha. Abaturage bayimwikoreje bamushyikiriza ubuyobozi.
Ku makuru dukesha umuseke bivugwa ko Uyu mugabo usanzwe uvugwaho ubugizi wa nabi bwo kwiba amatungo yafashwe mu ijoro ryo kuwa 7 Ugushyingo 2022, yibye ingurube mu Murenge wa Kamubuga bucyeye afatirwa mu Murenge Nemba .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuguruga,Kabera Jean Paul, yavuze ko uyu muturage yafashwe n’abaturage bari bamucyetse.
Yagize ati”Mu ijoro ry’ejo nibwo umuturage yibye ingurube mu Murenge wa Kamubuga ariko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kivuguruga.Bamufatira mu Murenge wa Nemba, ayijyana agiye kuyigurisha, ntabwo tuzi aho yari agiye kuyigurisha ariko yari ayitwaye yamaze no kuyica.”
Icyakora ngo nta muturage wamusagariye ngo amuhohotere, ndetse hari kurebwa ubundi buryo ajyanwa ku nzego z’ubuyobozi atikorejwe iyo ingurube.