Dore urutonde rwabamamaye nibigire icyo bibamarira. Amafoto>>>

Kumenyekana ntago byoroshye haba  mu Rwanda cyangwa se no mu bindi bihugu, gusa hamwe n’imbuga nkoranyambaga bishobora korohera umuntu biturutse ku kintu runaka yakoze cyangwa yavuze gitangaje.

N’ubwo byorohera bamwe ariko hari abo bikundira bagahirwa ariko ibyo bikagurumana nk’amashara ntibirambe ndetse wa muntu wari wabiciye ibye bikangira nka nyomberi.

Muri iyi nkuru InyaRwanda yakusanije amazina y’abantu mu ngeri zitandukanye yaba mu muziki, sinema ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bamamaye guhera mu myaka myinshi ishize ariko ubu ubwo bwamamare bagize bukaba ntacyo bwabamariye na gato.

Bamwe mu bakinnye muri filime yiswe Zirara zishya ndetse na Haranira Kubaho

Izi ni filime zanditswe na Habyarimana Charles zamamaye cyane mu myaka myinshi ishize. Zakozwe binyuze mu Itorero Abasare.

Zakinwe n’abakinnyi bakomeye nka Samusure, Nyagahene, Kanyombya, Nzovu, Mukarujanga, Nyinawambogo, Nyirakanyana n’abandi.

Zirimo ubutumwa butandukanye ariko by’umwihariko usangamo inyigisho z’uburyo butandukanye mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Uretse ibyo, ni filime ziganjemo urwenya yaba kuva zitangira kugeza zirangiye mu bice byazo byose zifite. Mu bice bya mbere bya ‘Zirara Zishya’ itangira Kanyombya uba ari mu bakinnyi b’imena ari umukozi wo mu rugo rwa Samusure na Mukarujanga.

Uyu mugabo ukundwa na benshi kubera uburyo akina asetsa mu bindi bice asimburwa na Gratien Niyitegeka uba akina ari Sekaganda. N’ubwo ari filime zamenyekanye cyane ndetse zikamenyekanisha benshi twavuze haruguru, ababayeho kubera ubwamamare bayikuyemo ni mbarwa.

Kuko nka Mukarujanga acuruza ibirayi ndavuga ibi byo mu kabari bitetswe mu mavuta ku ivuko ry’iwabi i Gikondo, bigaragara ko ubwamamare yakuye muri iyi filime nta kintu kijyanye n’amafaranga yabubonyemo ahagije.

Nyagahene nawe ni uko kuko uretse kuba yaramamaye muri izi filime, ubu nawe ntabwo abayeho neza. Kimwe n’abandi nka Nyina wa Mbogo ndetse na Nzovu.

Babou G

Ubusanzwe uyu musore yitwa Nsabimana Emmanuel [Babou G] akaba yaramamaye mu Rwanda mu mashusho yamugaragazaga avuga imvugo zidasanzwe mu mwaka wa 2015.

Imvugo “Mikafone”, “Ibaze nawe”, Salama wowe”, “Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira” ni amwe mu magambo yakoreshejwe cyane mu gihe gishize hanze aha, yamenyekanye cyane kubera uyu musore uzwi nka Babou G (Babuji).

N’ubwo ari umwe mu bantu bamenyekanye cyane ariko nko mu 2018 hari amakuru yagiye hanze avugwa ko yatawe muri yombi mu karere ka Gatsibo kubera ikibazo cy’ubuzererezi.

Icyo gihe, uyu musore wafatiwe mu Karere ka Gatsibo mu nzererezi adafite ibyangombwa yari yaturutse mu Karere ka Kayonza.

Babou G yavuzwe cyane muri Kanama 2015, ubwo amashusho y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza kuri TV10 yakwirakwizwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma amwe mu magambo ye atangira gukoreshwa n’abahanzi ndetse bamwe bakambara imyenda agaragaraho kubera ubwamamare yagize mu gihe cyihuse.

Ntibyatinze ariko abantu banyuranye batangira kubirwanya cyane cyane abababazwaga n’uburyo yahise yamamara kandi nta kintu gitangaje yakoze ndetse iby’ubu bwamamare ntabwo byatinze kuko na n’ubu nta kanunu ke k’aho yarengeye. Uyu mugabo afite inzoga y’uruganda rwa Blarirwa yamwitiriwe yitwa ‘Babou G’.

Neg G

Ngenzi Serge benshi bamenye nka Neg G The General ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ariko batabashije kuribyaza umusaruro kubera ibibazo bitandukanye yagiye anyuramo byiganjemo kuba imbata y’ibiyobyabwenge.

Abakurikiraniraga hafi umuziki kuva mu 2004 kuzamura, bazi neza izina Neg G The General wakoze indirimbo zinyuranye uhereye ku zo yahereyeho n’itsinda yatangije rya UTP Soldiers zirimo ’Byina’ n’izindi. Hari n’izo yakoze ku giti cye nka Internant, Ibiceri, Parlez, Clara yakoranye na The Ben n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi waje guhura n’ibizazane akaba ingaruzwamuheto y’ibiyobyabwenge, mu minsi ishize yajyanywe Iwawa kugororwa ndetse avayo ahamya ko yikosoye.

Reba imwe mu ndirimbo z’uyu muhanzi aheruka gushyira hanze

G Bruce

Uyu musore yamenyekanye mu myaka irenga 10 ishize mu muziki nyarwanda. Ni umuhanga mu kuririmba ndetse anatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi.

Yamenyekanye guhera mu 2012 mu ndirimbo nka Igihishwe, Nguhaye urukundo, Akanya gato, Ndinde n’izindi nyinshi. N’ubwo yamenyekanye ariko umuziki ntiwamuhiriye nk’abandi benshi bakoreye umuziki mu gihe kimwe.

Yanagerageje kujya mu marushanwa ya Tusker Project mu 2013 nabwo ntiyahirwa n’urugendo muri iryo rushanwa.

Yaka Mwana

Uyu musore ubusanzwe witwa Gasore Pacifique yamenyekanye mu myaka ishize bikomotse ku muvandimwe we uba muri Amerika yavugaga ko yamwirengagije akigera muri icyo gihe ndetse akaba akeneye yamugurira agacupa.

Nyuma yagiye yifashishwa mu biganiro kuri Youtube ndetse umukinnyi wa filime Assia amwifashisha muri filime ariko ntibyagira icyo bimumarira kubera ubusinzi bukabije bw’uyu mugabo.

Jody Phibi

Uyu muhanzikazi ubusanzwe witwa Kunze Phoebe yamenyekanye mu myaka irenge umunani ishize ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga batahiriwe cyane n’urugendo rw’umuziki bitewe n’ibibazo bivugwamo birimo n’ibya ruswa y’igitsina.

Jody yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Ndacyashidikanya’, ‘Karimo’ n’izindi zitandukanye. Ubu Phibi yahagaritse umuziki burundu ajya mu bindi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *