Abakozi ba Leta batandatu barimo umugore n’umugabo we bahitanywe n’impanuka ikomeye

Abantu 6 bakora mu nzego za Leta mu gihugu cya Tanzania  bakoreraga mu Karare ka Kiteto mu Ntara ya Manyara, harimo n’abashakanye (umugabo n’umugore), nibo bahise bapfa mu gihe abandi batanu (5) bo bakomeretse.

Abo bakozi baguye mu mpanuka, harimo batanu bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe undi umwe yari yaturutse mu rwego rw’uburezi, bakaba bahise bapfira aho impanuka yabereye.

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, abakomeretse bakaba bahise bajyanwa ku bitaro by’Intara ya Dodoma, kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Umuyobozi w’Akarera ka Kiteto witwa Mbaraka Batenga, ari ku bitaro bya Kiteto yasobanuye iby’iyo mpanuka.

Yagize ati “Impanuka yabaye ubwo imodoka yacu ‘ambulance’, y’ikigo nderabuzima cya Sunya yari ijyanye umurwayi ku ivuriro rya Kiteto, nyuma mu kugaruka iza itwaye abakozi bo kwa muganga, hanyuma igongana n’indi modoka isanzwe yo mu bwoko bwa ‘Prado’, bituma abantu batandatu bahasiga ubuzima, abandi batanu barakomereka bamwe bajyanwa mu bitaro bya Dodoma, abandi bakomeza kuvurirwa mu bitaro bya Kiteto”.

Muri abo batandatu baguye muri iyo mpanuka, umugabo n’umugore we ngo basize umwana wabo w’amezi umunani.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Manyara, RPC George Katabazi, yemeje amakuru y’iyo mpanuka, avuga ko azatanga ibindi bisobanuro kuriyo, nyuma y’iperereza.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *