Gakenke: Hatoraguwe uruhinja mu masambu y’abaturage

Uwitwa Ntakobatagira Epiphanie wo muri Gakenke, mu Murenge wa Gakenke yabonye uruhinja  rufite hagati y’ukwezi kumwe n’abiri, yajugunywe mu bishyimbo.

Ibi byabaye  kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2022, mu Mudugudu wa Kageyo, Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, ahagana saa sita z’amanywa.

Inkuru dukesha  UMUSEKE ivugako Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ‘CYUBAHIROA Felicien‘ ko uru ruhinja rw’umwana w’umuhungu rwatoraguwe n’uyu mubyeyi ndetse hakomeje iperereza ryo gushaka nyina w’uyu mwana.

Yakomeje aira ati: “Nibyo ejo batoraguye uruhinja ahagana saa sita, twihutira ku mujyana kwa muganga kugira ngo bite ku buzima bw’uwo mwana, kugeza ubu turi gushaka kumenya uwaba yaramusize aho bamusanze”.

Uyu mwana w’umuhungu ubwo yabonwaga n’uyu mubyeyi, bahise bamwihutana ku bitaro bya Nemba kugirango batabare ubuzima bwe.

Umubyeyi wamubonye yasanze bamuryamishije hafi y’inzira hagati y’urubingo n’ibishyimbo by’uwitwa Bihoyiki Florida.

Cyubahiro Felicien, uyobora uyu Murenge wa Gakenke yongeye kwibutsa ababyeyi kwirinda gushyira mu kaga ubuzima bw’abaziranenge baba babyaye, kuko nta mpamvu nimwe yatuma umwana avutswa uburenganzira bwe.

Yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko umuntu uvutsa uburenganzira umuntu wavutse ari icyaha gihanwa n’amategeko, ntawakagombye kuvutsa uburenganzira umwana kabone nubwo yaba yavutse mu buryo utishimiye, watewe inda ntibayemere amategeko arahari ndetse hari n’uburyo bwo gupima amasano, udafite ubushobozi nabwo wavuga bakagushakira ubushobozi ariko nta mpamvu yo kuvutsa ubuzima umwana.”

Kugeza ubu ubuzima bw’uyu mwana bukaba bumeze neza, gusa iyo uyu mwana ataza kubonerwa igihe byashoboraga guteza ibyago birimo no kuba yahatakariza ubuzima.

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze bakaba bakomeje gushakisha umubyeyi waba yarajugunge ku gasozi uru ruhinja.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *