Irwanyi za mbere za Kenya zasesekaye i Goma.

Ingabo nyinshi zo mugihugu cya  Kenya zamaze kugera i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bikorwa bigamije gufasha Ingabo za RDC mu guhashya  imitwe yitwaje intwaro.

Kuri uyu wa 12 Ugushyingo  ni bwo ingabo  zageze ku kibuga cy’indege cy’i Goma, zakirwa na Gen. Maj Chico Tshitambwe usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Congo Kinshasa ushinzwe ibikorwa.

Ingabo za Kenya zamaze kugera muri Congo ni zimwe mu zigize umutwe w’Ingabo z’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zigomba koherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo gufasha Ingabo za kiriya gihugu kwirukana imitwe yitwaje intwaro imaze igihe muri kiriya gice.

Ni imitwe irimo iy’abanye-Congo ndetse n’indi ikomoka mu mahanga.

Kenya yonyine biteganyijwe ko ingomba kohereza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zibarirwa mu 1,000.

Ingabo za mbere za Kenya zamaze kugera i Goma, mu gihe ibice bitandukanye bya Teritwari ya Rutshuru iherereye mu majyaruguru y’uyu mujyi bimaze igihe byarigaruriwe na M23; umutwe uri mu igomba kwirukanwa.

Cyakora cyo Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Major Willy Ngoma, mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya KTN yo muri Kenya yavuze ko biteguye kwirwanaho, mu gihe cyose Ingabo za Kenya zizaba zabagabyeho ibitero.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *