Imyaka fatizo ku banywa inzoga mu Rwanda ishobora guhinduka

Mu ihuriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, rabaye ku nshuro yaryo ya 15 hasabwe ko imyaka fatizo kukuba umuntu yakwemererwa kunywa inzogo mu rwanda yava kuri 18 ikajya kuri 21.

Iri huriro ryasojwe kuri uyu wa gatandatu ndetse ubu busabe uba umwanzuro wafatiwe muri iyi nama kugirago urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge harimo n’inzogo baruce intege.

Gusaba kongera imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu Rwanda ikava kuri 18 ikajya kuri 21, ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Ihuriro rya 15 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu.

Imibare iheruka y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2021/2022 bakiriye abarwayi 96.357, aho abasaga 70% ari urubyiruko rufite ibibazo byakomotse ku biyobyabwenge n’inzoga.

Mu mwaka wa 2018 umuryango mpuzamahanga wita ku Buzima wagaragje ko u Rwanda ari urwa kabiri mu karere rufite abanywa inzoga nyinshi.

Uyu muryango wagaraje ko nibura abantu bafite hejuru y’imyaka 15 mu Rwanda, umwe ku mwaka anywa litilo 9 za Alcool itavangiye.

Ubwo yasozaga iri huriro, umukuru w’igihugu Paul Kagame yagarageje ko kwishora mu biyobyabwenge harimo n’inzoga k’urubyiruko ari igihombo ku gihugu.

Ati “Bihera kuri bo, nibo bagenda bakorama, ariko iyo boramye n’igihugu nacyo kiba uko. Ntabwo dushaka ko hagira ugira ibyago nk’ibyo, hanyuma ngo anabizane ku gihugu.”

Yakomeje agaragaza ko leta idahagije kukuba hafatwa imyanzuro ikumira ibi bibazo bishingiye kubiyobyabwenge mu rubyiruko ko ababyeyi nabo bakwiye gufata iyambere.

Ati “Hari ikibazo, ababyeyi bamwe bitiranya amajyambere bikavuga ko urekera iyo, ari mu mico, imibereho, byose bikaba ibintu biri aho byambaye ubusa. Ni ukwibeshya […] Ntabwo uzategereza umuntu wo hanze ngo aze akubwirire umwana ngo ’imyifatire yawe ikwiriye kuba iyi.”

akomeje agira ati “Amategeko ureba agenda ashyirwaho, niba aribyo mushaka byakorwa uko, ariko amategeko ntabwo azafasha kurangiza icyo kibazo, hari uburyo bubiri bufasha. Uburyo bwa mbere ni inyigisho zihera ku bantu aho bari, kwibutsa, kubiganira ndetse ingero z’icyo kibi zikagaragara ku buryo abantu benshi bavuga bati ibi ntitubishaka, ntibwikwiriye kutubamo.”_

Perezida Kagame yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi ari ugushyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko, abakoze ibinyuranye nayo bakabihanirwa.

Ati “Mu bihugu byo hanze bafite imyaka nko mu tubyiniro n’utubari, iyo abantu bagiye usanga abantu ku muryango babaza […] amategeko agakurikirana ku buryo basanze wemerera cyangwa uzwi ko wemerera abana ahantu badakwiriye kuba bajya, bashobora no gufunga akabyiniro cyangwa akabari kubera ko bemereye umwana kwinjira, akaba yananyoye inzoga.”

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bakiri bato, inzoga zangiza imikorere y’ubwonko, bikaba byagira ingaruka ku myanzuro umunu afata, bikongera ibyago byo kwibagirwa.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *