Taliki 17 Kanama 2021 kuri uyu wa 2 muri Cameroun habaye tombola y’uko amakipe azahura mu mukino y’igikombe cya Africa “CAN 2021”, izatangira taliki 09 Mutarama kugeza 06 Gashyantare 2022.
Dore amatsinda 6 ndetse n’amakipe 24 azitabira iri rushanwa.
Itsinda A
- Cameroun izakira irushanwa,
- Burkina Faso,
- Ethiopia
- Cape Verde.
Itsinda B
- Senegal,
- Zimbabwe,
- Guinea
- Malawi.
Itsinda C
- Maroc
- Ghana
- Comores
- Gabon
itsinda D
- Nigeria,
- Misiri
- Sudan
- Guinea-Bissau.
Itsinda E
- Algeria
- Sierra Leone
- Guinea Equatorial
- Cote d’ivoire
Itsinda F
- Tunisia
- Mali
- Mauritania
- Gambia
Stade yitiriwe Perezida Paul Biya niyo izakira umukino ufungura irushanwa uzabera mu mujyi wa Yaounde, Cameroun yakiriye irushanwa ikina na Burkina Faso.
Stade 5, Japoma Stadium (Douala), Stade Ahmadou Ahidjo (Yaounde), Roumdé Adjia Stadium (Garoua), Kouekong Stadium (Bafoussam) na Limbe Stadium (Limbe) nzao zizagenda zikinirwaho indi mikino y’igikombe cya CAN 2021.
Tubibutse ko Ikipe ya Algeria iri mu itsinda E ariyo ifite igikombe giheruka muri 2019 aho yagitwaye itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Senegal igitego 1-0.
Kuva iri rushanwa ryatangira tariki 11 Nzeri 2007,igihugu kimaze ku ryegukana inshuro nyinshi ni Misiri aho imaze kugitwara inshuro 7 kandi ikaba ari nayo imaze kwitabira inshuro nyinshi 25.