SEMUHANUKA Ni kenshi tumwumva, iyo umuntu ashatse kukuriganya nibwo umubwira uti: “icyo ni cya Semuhanuka.” Dore inkomoko yabyo>>>

Semuhanuka yari umugabo w’umuhemu, akagira amayeri yihariye akabikorana ubugome ariko asa n’uwikinira. Semuhanuka yari afite umusore Muhanuka.

Bukeye aramubaza, ati: ”Gerageza wige kugaragaza amayeri kuko yazagukiza. Wa musore muhanuka agiye hanze nijoro aza arira.”

Semuhanuka aramubaza, ati: ”Ubaye iki musore? Muhanuka aramusubiza ati” Ninanuraga ijuru rirahuka igera hejuru y’uyu mubiri Ubu nababaye pe, binakabije.

Semuhanuka arabireba, niko kuvuga ati: “Musore Muhanuka, uzakore amayere Atari ayo, kuko ayo yatuma bakugirira nabi, ukabura uko wigira. Bukeye Semuhanuka asaba Muhanuka kumuherekeza guhiga.”

“Bageze aho bahiga Semuhanuka asiga Muhanuka ariko amugira inama ati:” nirahira urase, umuhigo uraba ukugezeho. “Umugabo ari mu gihuru, aritakuma, avuza akaruru. Muhanuka aho yasigaye nawe atii:” Akurase agutahane ni muhanuka wa Semuhanuka.!” Semuhanuka ahubuka mu gihuru yiruka, aje kureba umuhigo wa Muhanuka.

Amugezeho aramubaza ati: “Warasaga iki Muhanuka?”  Muhanuka aramusubiza ati: “Narasaga umuhigo wari wohereje!” Semuhanuka arabireba aravuga ati: Komerezaho Muhanuka amaherezo uzikiza!’ Yikorera umusozi.

Semuhanuka yabaye aho, agira agatima k’akaboga.Areba aho yakabona, arahabura, Yigira inama yo kugeza igitekerezo ku bana ba Kigeli. Asesekara yo, aravuga ati:” Hari agasozi kari hariya gatuma hano hatagaragara neza, n’uwaza ataye kumutahura atarahagera ni ikibazo.

Abana ba Kigeli baramubaza bati: ”None dukore iki?” Semuhanuka arabasubiza ati: ”Muzane ikimasa gikuze, Mugihe Semuhanuka uyu mubona aha, maze murebe ko ejo kariya gasozi atakikorera akakabakuriraho!

Abana bati: “Noneho Semuhanuka si ugusara! Vuga ko warose akaboga wicecekere!” Semuhanuka aravuga ati: “Muce Bugufi, muzane ikimasa, muraba mureba. Murabona nabeshya abana ba Kigeli koko?”

Batumaho ikimasa gikuze, bagiha Semuhanuka, na we ku mutima ati:” Ikibazo kiratuje.” Semuhanuka arakomeza, ageze iwe abaga ikimasa, akaboga kamugeraho, we n’abana n’umugore. Bukeye kabiri Semuhanuka yibuka ko ari busohoze amasezerano.

Afata urugata runini, yerekeza aho abana ba Kigeli, aravuga ati: “Niyiziye murabireba!”  Abana bati: ”Turabibona, waje wese.” Aravuga ati: “Abari aha bahoji barebe uko bakorera Semuhanuka umusozi.”

Baramukurikira, ageze kuri ka gasozi arunama, ahamagara ati: ”Ari bugaterure muri he ko mutagira vuba? Bose bifata ku matama, basubira iyo yabakuye.

Semuhanuka arabakurikira ageza aho abana ba Kigeli bari bari aravuga ati:” Aba baturage nahawe bananiwe guterura ka gasozi bagaruka biruka. Rero sinari kugaterura badakozeho.

Semuhanuka yarimo azereva mu karere kabo, abona agakumi gateye neza. Akabaza iwabo, abona arahazi, azi na se.

Aravuga ati:  ”Aka gakumi gateye neza pe! Uwagasabira umusore wacu Muhanuka!“  Semuhanuka ageze iwe, ahamagara Muhanuka aramubaza ati: ”Ese Muhanu, uwagusabira agakumi nahuye na ko hariya i Marebe?” Muhanuka aramusubiza ati: “Waba ukoze data!”

Bategura amayoga, bohereza umukecuru wa Semuhanuka agezeyo bamuha ikaze, bati: ”Tubana neza muzaze mudusabire, umugeni tuzamubaha”.

Umukecuru abikoza Semuhanuka na Muhanuka si uguseka barasizora. Bukeye herekeza iw’umugeni, barabana, Semuhanuka, akoye, yibaza igituma uwo mugeni atamugira uwe, ahita yisubiraho, ariko atabitekerereje Muhanuka.

Igihe kigeze, bagiye kuzana umugeni, Semuhanuka agira inama Muhanuka ati: ”Urafata utubuto dutukura uturigate, umire amazi atuvamo, duhumura neza, turatera umugeni wawe kuguhoza ku mutima.” Utubuto dutukura Muhanuka si ukutumira atuva imuzi. Bageze iw’umugeni babakiriza agacuma karimo uruyama.

Semuhanuka arasoma, ahereza Muhanuka, agiye gusoma aramubuza Ati: ”Reka reka Muhanuka, have hatagira uwo uhumaniriza ku muheha. ! Wibagiwe ko waboze ibihaha ukaba uri mu kato?”

Muhanuka aramubaza ati “Uvuze ibiki?” Semunahanuka aravuga, ati: “Niba uhakana ko mu rugo

tutaguhaye akato korora ucire.”

Muhanuka arakorora acira hasi babona ni amaraso gusa. Umugeni amubura akiri aho. Semuhanuka araterura ati: “Kuva narakoye, umugeni simusiga.”

Iw’umugeni bamumuha batazuyaje Semuhanuka aramutahana, Muhanuka ataha akoma ku itama. Semuhanuka abana n’uwo mugore bagera aho bibaruka. Naho Muhanuka yagiye atekereza ubugome yakorewe, areba uko yazihimura kuri se.

Bukeye ahiga bakame, arayifata, arayibaga, azana amaraso, agera ku buriri Semuhanuka n’umugore batabibona, asiga Semuhanuka ya maraso ahagaragaza ko yariye akaboga., afata ka kana, arikubura, areba aho agatereka hari umutekano, aragarukira, araceceka. Bukeye umugore wa Semuhanuka abura akana ke.

 

Abona Semuhanuka yariye ibisa n’amaraso arahamagara abaturage ati: “Umugabo yariye ka kana dore yuzuye amaraso yako.” Semuhanuka baramufata, baramuboha, ariko arahakana.

Muhanuka abona se amarerwe nabi, azana ka kana avuga uko Semuhanuka yakoze amayeri, agafata

umugore yamusabuye, akamugira umugore we.

Abariaho bose baravuga bati: “Semuhanuka mureba ni umugome.”  Bamutegeka gusubiza Muhanuka umugore we akamuha n’ako kana.

Semuhanuka aha Muhanuka umugore we aravuga ati: ”Muhanuka nemeye ko amayeri namutoje azamukiza.”

Akorera umugore amayeri Semuhanuka yabaze ikimasa yima umugabo babanaga neza. Agiye kukibaga, yarihoreye, atuma akana kuri wa mugabo ati: “Gera kwa Kagabo aguhe ya marabiti ye akomeraho, uti yimutize yiyasirize urutare ruri mu rugo rugiye kumarira amagaju ibinono.

Kagabo ararakara bikabije atuma ako kana ati: ”Subirayo ubwire so ko akabije agasuzuguro.“ Imarabiti yasa urutare koko?” Akana gasubirayo, kavuga igisubizo kahawe na wa mugabo Kagabo.

Semuhanuka ahamagara umugore we aravuga ati: ”Kagabo simuha ku iki kimasa kubera agasuzuguro ke, dore yavuze ko ataduha imarabiti.” Umugore wa Semuhanuka aramusubiza ati:” Narabuvuze ubuhahara ugira.

We se ko agucira kuki wowe utamuha, nyamara ejo uzamukenera.” Semuhanuka aramuhakanira ati: ”Reka wiburanire utakuregeye.“

Semuhanuka aricecekera, umugabo we arabaga, ikimasa barakimara barinumira. Bukeye Kagabo nawe arabaga. Ahamagara umugore we aravuga ati:” Uzi ko Semuhanuka yabaze ikimasa akakimara ataduhayeho.

None iki tubaze turimukorere ibisa na biriya yadukoreye. “Umugore arikiriza kuko na we yari yarababaye kubera ubuyuku semuhanuka yari yagaragaje

Barabaga, bukeye Kagabo agana ku iriba kudahira. Akimara kuva mu buriri, Semuhanuka yicoka mu ruhavu, ahamagara umugore wa Kagabo, wa mugore atekereza ko umugabo we hari ikibazo yari assize yibagiwe ko baganiraho, maze yikiriza amategeko yahawe na Semuhanuka.

Semuhanuka aravuga ati: ”Yewe, sinakora uko semuhanuka yakoze, ni ubuyuku bubi. Reka tumurute tumuhe.“ Mu kugaruka nubona aje mu rugo, uzane igicuma kinini kirimo agatama. Nubona nakurakariye, usubireyo uzane ikinini kikiruta.

Nibikomeza, warure wuzuze amasahani, uzane ku meza. Uburakari nubona bukomeje, ufate akaguru

k’ikimasa ukohereze iwe mu rugo. Turaba tumuruse ku geza aho nawe azagira isoni zo kuba akayuku. Erega ibi ni umutako w’isi. Kuko tuzabisiga.

Umugore abifata uko bimeze, umugabo we avuye kudahira, Semuhanuka amuza runono, yiha agatebe aricara, Kagabo ashora inka Umugore wa Kagabo aramuhereza, kagabo, biramurakaza, ariko abura uko abigira. Yakekaga ko umugore we yaba yasaze.

Semuhanuka amaze guhaga afata akayira kagana iwe arataha. Semuhanuka arya kwa Kagabo

Wa mugabo Kagabo agiye kwirukana umugore we, Semuhanuka aza gusaba kuvuga uko yabikoze, noneho abaga ikimasa nawe aciraho Kagabo. Umubano wabo Bukeye, Semuhanuka aragiye amagaju ye abona umugabo wari waramugiriye nabi.

Semuhanuka ahamagara Muhanuka aravuga ati : “Subirana aya magaju mu rugo.”Kiriya kigabo kirahemuka bikabije, urakomeza.Atuma umugabo yiyahura  Bukeye, Semuhanuka aragiye amagaju ye abonaumugabo wari waramugiriye nabi.

Semuhanuka ahamagara Muhanuka aravuga ati: “Subirana aya magaju mu rugo.”  Kiriya kigabo kirahemuka bikabije,  reka Semuhanuka agihe amasomo, kitazasubira.

Semuhanuka afata umugozi, awuzirika ku giti,ahamagara wa mugabo aho yacaga mu kayira ati: “Vayo tugire ikibazo tuvugana.” Umugabo aza amugana yiruka kuko yakekaga ko aribubiriremo.

Muhanuka ashoreyen inka Semuhanuka amutekerereza ko umugore we yamugize igisuzuguriro, n’amagaju yari yiragiriye akaba atakiyafiteho uruvugiro kubera ubukana umugore we na Muhanuka bagira.

Semuhanuka avuga ko agiye kureba uko yava ku isi yiyahuye. Ariko aravuga ati: “Waba ufite umutima utabara ukereka Semuhanuka uko biyahura ko Imana Umugabo waziritse umugozi mu giti ashaka kwiyahura yazakugororera?“

Umugabo azirika umugozi ku giti, aravuga ati: ’’Utereka ibuye rinini hasi y’uyu mugozi, ukihagararaho, ugaseseka wa mugozi mu ijosi, ugatera ibuye umugeri rihahirima, ugesigara unanaba mu kirere.”

Semuhanuka aravuga ati: “Bikore turebe ko bidakomeye.”  Umugabo ati: “ irebere nawe”.  Aseseka umugozi mu ijosi, atera ibuye umugeri, asigara anagana mu kirere.

Aho kumukurayo, Semuhanuka ahamagara abaturage, ati: “Nimuze murebe umugabo w’igicucu wiyahuriye umugore uteri uwe!”

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *