Uyu mugabo witwa ‘Mbonimana Gamariel’ Wari usanzwe ari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yeguye nyuma yuko Perezida Kagame aherutse kuvuga ko agaragaraho ingeso y’ubusinzi bukabije ndetse agatwara n’imodoka yaborewe.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bari bakurikiye ibirori byo gusoza Ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, Mu birori Perezida Kagame yatagaje ko mu minsi ishize ubwo yasomaga raporo zitandukanye za Polisi y’u Rwanda, yaje gutungurwa no kubona ko hari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wasaritswe n’ingeso yo gutwara imodoka yanyoye inzoga.
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “mu makuru polisi ifite baje gusanga uwo mudepite amaze gufatwa inshuro eshanu ataywe yasinze, iyo nshuro yafashwe ikaba yari iya gatandatu ariko inzego zibishinzwe ntanarimwe zigeze zimufatira ibihano kuko afite ubudahangarwa.”
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo uyu Mudepite yaje kumenyekana ko ari Mbonimana Gamariel ndetse akaba yanamaze gutanga ibaruwa y’ubwegure bwe.
Nkuko ku ibaruwa y’ubwegure bw’uyu Mudepite, bigaragara ko ibaruwa yayanditse kuwa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022 ariko ikaba yashyikirijwe Inteko Ishingamategeko kuri uyu wa Mbere.
Uyu mu Depite Mbonimpa yanditse yiyemerera ko yeguye ku mpamvu ze bwite ntawabimuhase.