Nyuma y’amagambo Ronaldo yaraye atangaje yatumye abafana ba Manchester United bakomeje kwerekana uburakari batewe np Uyu mugabo babinyujije ku imbugankoranyambaga zi tandukanye.
Mu kiganiro Cristiano Ronaldo yagiranye n’umunyamakuru witwa Piers Morgan cyagiye hanze. Iki kiganiro kirimo amagambo akomeye ashinja Manchester United ubugambanyi ndetse kirimo n’amagambo avuga ko Ronaldo atagomba kubaha umutoza we kuko nawe atamwubaha.
Aya magambo ya kizigenza Ronaldo akimara kujya hanze, abafana bamwe ntabwo babifashe neza ndetse banamunenze batangira kumushinja kuba ari we wagambaniye ikipe.
Abafana babinyujije ku rubuga rwa Twitwer, bagize bati: “Vuba aha Ronaldo aragenda kandi ikipe irahita iba nziza. Ibyo yigira ntabwo bikenewe kandi Manchester United ni ikipe nziza itamufite.”
N’abandi bagize bati: “Ronaldo yangije umurage we nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru. Kwikunda kwe kwangije buri kintu cyose, birababaje kuba umwuga we urangiye gutya.”
Umufana wa gatatu nawe yagize ati: “Ntabwo ari twe tuzabona Ronaldo agiye, nihagire umuntu umufata rwose amutware. Ntabwo ari ubunyamwuga. Manchester United izahoraho niyo wowe baba udahari”.
Cristiano Ronaldo yatangaje ibi mu gihe habura iminsi 6 gusa ngo igikombe cy’isi cy’uyu mwaka kizabera muri Qatar gitangire, abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kwibaza amaherezo ye nyuma y’amagambo yaraye avuze.