Burera:hagiye gushingwa ishuri ryigisha umupira w’amaguru

Tony Football Excellent Program kubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, iya Siporo ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bagiye gushinga ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu karere ka Burera.

Tariki ya 04 Nzeri 2022 nibwo The Tony Football Excellent Program yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Uburezi, iya Siporo ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Igikorwa cyo gutoranya abana baziga muri iri shuri cyatangiye aho abana batoranyijwe ari abari hagati y’imyaka 12 na 18 bo mu mirenge 17 igize akarere ka Burera ndetse na bamwe bo mu karere ka Musanze. Mbere yo kubatoranya habanje guhugurwa abarimu ba siporo bazakomeza gukurikirana abana batoranyijwe, ibikorwa birimo ishuri mu kwigisha aba bana no gutanga andi mahugurwa bikazubakwa mu murenge wa Kagogo.

Ni ibyishimo kubana batoranyijwe ndetse n’ababyeyi bo muri aka karere ka Burera  kubera iki gikorwa kibazaniwe gishobora gutuma haboneka abakinnyi ba Ruhago bigihe kizaza ndetse ikipe y’igihugu ifite ikibazo cy’abakinnyi nayo ikazabyungukiramo.

Byumvuhore Jean Claude wo mu murenge wa Bungwe, avuga ko akunda gukina kandi ari ibintu ashyiraho umwete.

Ati “Aho dutuye twafashe akantu k’akarima niko dukiniraho umupira wa karere. Ibibazo tugira ni uko nta bantu batwitaho ngo tuzamure impano. Njye numva naba umukinnyi ukomeye, kuba bampisemo ni amahirwe yo kuzabigeraho”.

Turimana Jovith avuga ko kuba batuye mu cyaro bibagiraho ingaruka ariko kubegereza ishuri ryigisha umupira bizatuma bazamura impano zabo.

Ati “Bavuga ko bagiye guhitamo impano nabifataga nk’imikino ariko ngize amahirwe yo gutsinda. Niteguye kugaragaza imbaraga zanjye mu gukina.”

Umuvugizi wa Tonny Football Excellent Program ifite ibikorwa byo guhitamo no kuzatoza aba bana, Rubega Riseth, asobanura ko babonye umupira w’amaguru mu Rwanda ugenda usubira hasi.

Yagize ati “Twabonye umupira w’amaguru ugenda usubira hasi, tubona ko bikwiriye gukurikiranwa abana bagahera hasi bagakura batozwa. Ntabwo tuje guhangana n’ibindi bigo ahubwo tuje kongera imbaraga kugira ngo tuzamure umupira w’amaguru duhereye mu bato.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yavuze ko bizafasha abana bafite inyota ya siporo kwidagadura ku rugero rwifuzwa kuko bazaba bafite ubumenyi.

Ati “Aya ashobora kuzaba amahirwe azamura impano n’akarere kakamenyekana, ariko intumbero ni uko bariya bana bazagera kure hashoboka. Naho gushyiraho ikipe y’akarere ntabwo ari uko dutegereza uriya mufatanyabikorwa ahubwo ni uko tuba tucyishakamo ubushobozi.”

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *