M23 ni ngabo za FARDC bazindutse basubukura imirwano .Dore uko umirwano ihagaze akakanya>>

Muri Gurupoma ya Kibumba muri Teritwari ya Nyiragongo, mu bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo, imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23, yakomeje.

Amakuru ava muri aka gace ka Gurupoma ya Kibumba, avuga ko imirwano yakomeje kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu gihe kuri Axe ya Kalengera-Tongo werecyeza Mabenga mu majyaruguru ya Kiwanja, ho habonetse agahenge.

Ni umunsi wa gatanu w’iyi mirwano iri kuba hagati ya FARDC na M2, aho yakomereje muri KibumbaAmakuru kandi avuga ko umutwe wa M23 ukomeje kugenzura no kuyobora urugamba muri aka gace mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Gusa muri Teritwari ya Rutshuru, hari agahenge kabonetse kuri axeKalengera-Tongo, kugeza muri Sheferi ya Bwito, nyuma yuko kuri uyu wa Mbere muri aka gace habereye imirwano iremereye.

Igisirikare cya FARDC gikomeje gushyira imbaraga muri iyi mirwano kugira ngo gisubize inyuma umutwe wa M23 kugira ngo kigenzure agace ka Tongo.

Bimwe mu bice bya Tongo bibarirwa muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, nta baturage babirangwamo kubera imirwano iremereye iri kuhabera.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *